Umugore witwa Gill Haddington yinginze umuganga kumukuraho ukuguru kwe kubera imibavu indyana bamuteye kugirango bagusubiza mu buryo kuko kwari kwahindukiye.

Umugore witwa Gill Haddington w’imyaka 42 y’amavuko atuye Morecambe ho mu gihugu cy’Ubwongereza

Uyu mugore yatanze ubuhamya bw’uburyo mu mwaka wa 2015 yatsikiye ukuguru kwe kugahindukira bigasaba ko ajyanwa kwa muganga nubwo kutari kwavunitse bikomeye.

Uyu mugore we avuga ko ubwo yatsikiraga ukuguru kwe kwahise guhindukira gusa ngo muri ako kanya ntiyabyumvishe bitewe nuko amaraso yari agishyushye gusa ngo uko amasaha yakuraga niko yagendaga yumva ububabare burenze niko kujya kwa muganga kugirango yitabweho.

Mbere na mbere yabaje gushyirwa mu byuma bisusuma mu mubiri bizwi nka X –ray machine ngo yaje guhabwa ibisubizo ko nta mvune yahuye nayo uretse imitsi yikanze ,ngo kuva icyo gihe yatangiye kuribwa ,agubwa nabi akumva ntacyo ashaka cyo gufungura gusa akumva ukuguru kwe bagukuraho kugirango basi uburibwe bugabanuke.

Umuganga wamuvuraga witwa Ms Haddington ngo akenshi yamusaba ko yagendera mu kagari kugirango imvune yo yogukomeza gukomera kuko ukuguru kwe kwari kwahinduye aho gusanzwe kuba .

Gusa ngo kubera uburyo imitsi yari yaragize ikibazo byaje kuba ngombwa ko ukuguru kwe bagukata kuko ngo kumuvura byari ikibazo kandi ngo byari bitangiye kugira ingaruka no kubindi bice by’umubiri no gufata uwo mwanzuro wo kugukuraho gutyo. Mu mwaka wa 2017.

Uyu mugore Gill ngo yasubiye iwe mu rugo batangira kumushakira insimburangingo kugirango ajye ashobora kujyenda gusa ngo ajya atungurwa cyane n’uburyo ku munsi wa mbere yasabye ko ukuguru kwe gukurwaho nyuma akabona niko bigenze ,ngo ntago abyicuza kuko niko byari kugenda ngo ahubwo ahanze amaso ejo heza hazaza aho yaboneyeho kubwira abantu bose ko kwiyaturiraho ibibi mbere yuko bikugeraho ari ibint bibi ngo ahubwo abantu bagakwiriye gutegereza ibyo bizamubaho atariwe ubyiyaturiyeho.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU