Umuhanzi Ennly Manzi yashyize hanze indirimbo ye shya “Kudeta(Coup d’etat)” ije ikurikira “njye nawe” yasohoye mu mezi atatu ashize aho agaragazamo urwego yemeramo imibyinire ya Shaddy boo uzwiho gususurutsa abakoresha murandasi mu mbyino ze.

Muri Kudeta Manzi aba aririmba umukobwa abonye vuba amusaba ko yamwerera akamubera umukunzi akareka abandi bose aho amutaka amuvuga ibigwi ndetse akanamusanisha n’imimerere y’icyamamare Shaddy Boo ko amukurura ndetse abyina neza nkawe.

“Oya mukobwa itigise ufite icyo ubarusha,ugendera iburyo n’inyuma, urakurura, ubyina neza nka Shaddy Boo kuki atari njye wakunda?” amagambo agize igitero cya kabiri cy’indirimbo Kudeta, Manzi aganira na Touchrwanda yasobanuye ko atangarira cyane imibyinire ya Shaddy Boo ndetse anahamya nawe amususurutsa cyane ari nabyo byamusunikiye kumuririmba.

Ennly Manzi uri kwigarurira imitima ya benshi aherutse gutangariza imwe mu ma Radio yo muri Nigeria ko abahanzi bagowe cyane no gutera imbere mu gihe badafite ubuterankunga bw’ababafasha byihariye mu buryo bw’ubucuruzi n’ubwamafaranga.

Iyumvire indirimbo Kudeta Ennly aririmbamo Shaddy Boo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU