Hannes Wolf, rutahizamu w’ikipe y’igihugu cya Autriche y’abatarengeje imyaka 21 yaraye avunikiye mu mukino wahuje igihugu cye na Serbia imvune yatumye benshi bagira ubwoba ndetse basangiza amafoto n’amashusho ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uko uyu musore yavunitse.

Umukinnyi w’umunya Autriche Hannes Wolf yahuye n'uruva gusenya avunika biteye ubwoba

Hannes Wolf yavunwe na myugariro witwa Vukasin Jovanovic wamukandagiye akaguru karahindukira biba ngombwa ko ahabwa ikarita itukura nyuma y’icyemezo cyafashwe hitabajwe VAR.

Uyu musore wakiniraga ikipe ya Red Bull Salzburg ariko wamaze kwerekeza muri Leipzig mu Budage, yagize imvune ikanganye cyane ishobora kuzatuma amara hanze igihe kinini.

Uyu musore wari watsinze igitego 1 muri 2-0 ikipe ye ya Autriche U21 yatsinze Serbia mu mikino ya nyuma ya Euro y’abatarengeje imyaka 21, yavunitse habura iminota 15 ng’umukino urangire byamuviriyemo kutazatangira na Leipzig imikino ya shampiyona.

Umukinnyi w’umunya Autriche Hannes Wolf yahuye n'uruva gusenya avunika biteye ubwoba

Umukinnyi w’umunya Autriche Hannes Wolf yahuye n'uruva gusenya avunika biteye ubwoba

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU