Deborah Uwamahoro Masasu umukobwa wa Apotre Masasu yambitswe impeta n’umukunzi we Musafiri Thacien wamwihebeye, bamaze igihe kinini bakundana.

umukobwa wa Apotre Masasu yambitswe impeta

Amakuru dukesha inyarwanda ngo nuko uyu musore Musafiri Thacien umukunzi wa Deborah Masasu yahagurutse mu Rwanda ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Deborah Masasu amaze iminsi aba,  nuko atera ivi asaba uyu mukobwa kuzamubera umugore atajuyaje nawe ahita amwemerera nuko bahita bahoberana kubera ibyishimo.

Umukobwa wa Apotre Masasu yambitswe impeta n’umusore wamwihebeye

Amakuru akomeza avuga ko Deborah Masasu yakoze agashya kubera ibinezaneza byinshi yari afite dore ko yabanje guha umukunzi we akaboko k’iburyo ngo amwambike impeta, nyuma agahita yiyumvisha ko bitabaho akabona kumuha akaboko k’ibumoso.

Biteganyijwe ko aba bombi bazakora ubukwe tariki 19/05/2019 ,nyuma yuko uyu musore abitangarije mu iteraniro ry’abantu aho ngo muri Nzeli 2019, aribwo bazarushingana.

Umukobwa wa Apotre Masasu yambitswe impeta n’umusore wamwihebeye

Twakwibutsa ko Deborah Uwamahoro Masasu umukobwa wa Apotre Masasu, ni umuvugabutumwa ukiri muto ndetse ni nawe watangije Shining Stars, itsinda rigizwe n’urubyiruko rwo muri Evangelical Restoration Church ruhimbaza Imana rukoresheje ingingo zarwo mu mbyino zitandukanye yaba mu mbyino Gakondo no mu mbyino z’amahanga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU