Salu Ladayo, umusore w’imyaka 24 y’amavuko yatunguye imbaga y’abantu batagira ingano, ubwo yasobanuriraga inzego za polisi zamutaye muri yombi, impamvu yatumye umukobwa bakundanaga amutera icyuma agapfa.

Umukobwa yahishuriye umusore bakundana ko amuca inyuma ahita amutera icyuma

  • Gucibwa inyuma n’umukunzi we byatumye amutera icyuma aramwica
  • Umukobwa yashinje umuhungu bakundana ko amuca inyuma ahita amutera icyuma arapfa

Mu gace ka Oshinle ko muri Akure mu gihugu cya Nigeria, haravugwa inkuru ibabaje aho umusore witwa Salu Ladayo, yateye icyuma umukunzi we witwa Confidence Nwama, ufite imyaka 19 y’amavuko bakundanaga, yisobanura avugako byose yabitewe na Sekibi wamwinjiyemo akamushuka.

Atanga ibisobanuro nyuma yo gutabwa muri yombi, yavuze ko icyamuteye kwica inshuti ye aruko yashutswe na amadayimoni. Yavuzeko bari bamaze iminsi itari mike uyu mukobwa amuhoza ku nkeke amushinja kumuca inyuma, maze bibaye ubugira kabiri, ngo ntiyamenye uko yamuteye icyuma ahita apfa.

Salu Ladayo wavuze ko ibyo yakoze byose yabitewe na sekibi wamushutse agatuma yica umukunzi we, kuri ubu acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Oshinle, aho agiye gushyikirizwa inkiko ngo akanirwe urumukwiye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU