Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, [ RMC ] bwatangaje ko kuri uyu wa kabiri taliki ya 4 Kamena 2019 ,aribwo Abayisilamu bose bazasoza igisibo gitatagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan.

Umunsi mukuru wa Iddi-El Fitri uzizihizwa kuri uyu wa Kabiri [ INKURU IRAMBUYE ]

Kuri uyu wa 3 Kamena 2019, nibwo Mufti w’ u Rwanda Sheikh Salim HITIMANA yasinye ku itangazo rimenyesha abayisilamu bose mu Rwanda ko Tariki ya 4 Kamena 2019, ari umunsi mukuru wa Iddi-El Fitri.

Ubuyobozi bwaboneyeho n’umwanya wo kumenyesha Abayisilamu bose ko ibirori byo kwizihiza uwo munsi mukuru wa Iddi-El Fitriku ku rwego rw’igihugu bizabera kuri Stade Regional ya Kigali I Nyamirambo.

Ubuyobozi bwaboneyeho umwanya wo kwifuriza Abayisilamu bose kuzagira umunsi mukuru mwiza wa Iddi-El Fitri.

ITANGAZO RYASHYIZWE HANZE:

Umunsi mukuru wa Iddi-El Fitri uzizihizwa kuri uyu wa Kabiri [ INKURU IRAMBUYE ]

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU