Kalisa Frank, umunyamakuru wamamaye cyane nka ‘Ka’ kuri Contact FM yasezeranye imbere y’amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asigaye aba.

Umunyamakuru Kalisa Frank wamamaye nka ‘Ka’ kuri Contact FM yarushinze

Kalisa Frank wakundaga kwiyita ‘Ka’, yarushinganye n’umunyarwandakazi Elyne Burasa Mukarage bamaze igihe bakundana. Itariki basezeraniyeho ntiramenyekana.

Nyuma yo guhana isezerano nk’uko biteganywa n’amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Elyne yahise yandika ku mbuga nkoranyambaga ko ‘yamaze kuba umugore wa Kalisa’.

Ka yakoreye Contact FM igihe kinini ahava yimukira ku Isango Star
Ka yakoreye Contact FM igihe kinini ahava yimukira ku Isango Star

‘Ka’ yavuye mu Rwanda asigaye akorera Radiyo Isango Star, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ajya gukomeza amasomo y’itangazamakuru muri University of New Hampshire.

Umukunzi we, Elyne Burasa yari asanzwe aba mu Rwanda ndetse mu ntangiriro za Gicurasi 2019 yari akiri i Kigali. Aherutse gufata indege asanga ‘Ka’ muri Amerika bahita basezerana, kuri ubu ni Mrs Kalisa nk’uko abyivugira binagaragara ku ifoto yashyize hanze.

Umunyamakuru Kalisa Frank wamamaye nka ‘Ka’ kuri Contact FM yarushinze

Umunyamakuru Kalisa Frank wamamaye nka ‘Ka’ kuri Contact FM yarushinze

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU