Reza Parastesh, umusore ukomoka mu gihugu cya Iran usa neza nk’intobo na Lionel Messi kizigenza mu ikipe ya FC Barcelona, arashinjwa gusambanya abakobwa 23 bo muri iki gihugu ababeshya ko ari Messi bajya babona ndetse bumva.

arashinjwa gusambanya abakobwa 23

Uyu musore usa n’umukinnyi wa FC Barcelona,yamaganiye kure aya makuru amushinja kubeshya abakobwa 23 akabasambanya ababeshya ko ari Messi wa nyawe abinyujije ku mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga akoresha zirimo instagram n’izindi.

Nk’uko Daily mail ibitangaza,uyu Reza Parastesh yavuze ko ibyatangajwe n’ikinyamakuru birimo Marca ndetse n’imbuga nkoranyambaga zitandukanye ko yasambanyije abakobwa 23 abifashijwemo n’uko asa na Messi ari ikinyoma gikomeye.

Umusore arashinjwa gusambanya abakobwa 23 yiyitirira Lionel Messi
Uyu musore arashinjwa gusambanya abakobwa 23 yiyitirira Lionel Messi

Kuri Instagram ye, Reza Parastesh yashyize hanze video agira ati “ Muraho nshuti,amakuru y’ibihuha ari gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga anshinja ko naryamanye n’abakobwa 23 bakeka ko ndi Messi .Murekere aho gukina n’amazina y’abantu.Ntimubyizere ntabwo ari ukuri.Ngiye kwitabaza amategeko kugira ngo izina ryanjye rivanweho icyashya.”

Paratesh w’imyaka 26 y’amavuko yamenye aya makuru mu ntangiriro z’iki Cyumweru ahita ajya kuri polisi kurega kugira ngo akurweho iki cyashya yasizwe n’aba bakobwa anasaba ko yazarenganurwa kuko bimuteye ipfunwe mu bantu.

Umusore arashinjwa gusambanya abakobwa 23 yiyitirira Lionel Messi

Kuba asa neza neza na Messi byatumye Reza Parastesh aba icyamamare kuko urebye abantu basigaye bamukurikira bariyongereye ku buryo kugeza ubu akurikirwa hafi n’ibihumbi 700 ku rubuga rwa Instagram.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU