Sandra Sanura Kasim, Nyina wa Diamond warongowe n’umusore w’imyaka 32 mu Ukuboza 2017, yarakajwe n’umwana bivugwa ko uyu mugabo we yibarutse akaba ari no kumwitaho.

Ku mbuga nkoranyambaga zo muri Tanzania hakwirakwijwe amakuru avuga ko Nyina wa Diamond yababajwe nuko umugabo basezeranye kwibanira akaramata yatangiye kumuca mu rihumye akajya gusmbana n’abandi bagore.

Mu kiganiro cyo kuri telefoni cyakwiriye ku mbuga zitandukanye Mama Dangote, avuga ko adatewe ubwoba n’uko umugabo ashobora kujya mu bikorwa byo kwishora mu bucuti n’abandi bagore ndetse byanavuyemo inkuru zivuga ko yaba afite umwana mu gasozi.

Akomeza avuga ko ariwe mugore w’uyu mugabo wemewe n’amategeko abandi ari ab’icyitiriro gusa.

Yakomeje avuga ko umugabo we Rally Jones afite ukwishyira akizana mu kongera umubare w’abana ashobora kurera no gukurikirana ubuzima bwabo bwa buri munsi yumva bangana n’umubare ashoboye.

Ati “Sinzi uwo babyaranye kandi si umugore we ni njyewe mugore we uzwi ahantu hose. Nashaka abyare ntawe umubujije. Abana ndabafite barazwi hose. Umwana we azampangayikishaho iki ? Nta na kimwe kimbabaje n’ubwo yaba afite undi mugore. Njyewe sindi indaya, mba iwanjye mfite umuryango ndiyubaha mfite byose. Nagende abyare simubijije.”

Mu Ukuboza 2017, nibwo Umusore witwa Rally Jones yarongoye nyina wa Diamond witwa Sanura Kasim wabarirwaga mu myaka 50 mu gihe uyu musore we yari afite 32.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU