Nyuma y’igihe Umutare Gaby uri mu bakoze indirimbo zakunzwe mu Rwanda n’umugore we bimukiye muri Australia bari mu byishimo by’umwana w’imfura umuryango wabo wungutse.

Umutare Gaby n'umugore we berekanye umwana wabo w'imfura bibarutse

Umutare Gaby [ubusanzwe witwa Nikuze Gabriel] uri mu bakoze indirimbo zakunzwe mu Rwanda, yarushinganye na Nzere Joyce ku ya 16 Nyakanga 2017, ni nyuma y’igihe cyari gishize bivugwa ko bazambikana impeta bakajya gutura mu mahanga, ariko bo ubwabo ntibakunze kubivugaho cyane mu itangazamakuru.

Gaby usa n’uwashyize iby’ubuhanzi ku ruhande, yari yahishuye ko umugore we atwite hagati mu mwaka wa 2018. Icyo gihe yanditse ko afite amashyushyu yo kubona imfura ye.

Mu guhishura ishimwe afite ku Mana, Umutare yashyize kuri Instagram ifoto ye n’umugore we Nzere bateruye umwana wabo, yayanditseho amagambo agira ati “Uwiteka yadukoreye ibikomeye. Uwiteka ni wowe ukwiye ishimwe. Imitima yacu irakunezererewe…”

Umutare Gaby n'umugore we berekanye umwana wabo w'imfura bibarutse

Abagera ku bihumbi 55 bakurikirana Umutare Gaby kuri Instagram bahise bamwoherereza ubutumwa bw’ishimwe, gusa hari n’abahitaga bamwibutsa ko adakwiye kwemera ko umuziki we uzima burundu.

Umutare Gaby n'umugore we berekanye umwana wabo w'imfura bibarutse

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU