Raporo nshya yakozwe na UN muri uyu mwaka wa 2019 ,irasaba abakobwa n’abagore bubatse  gutekereza kabiri mbere yo gufata nabi buri mugabo wese kuko bigaragara ko abagabo bateganya gushaka babarirwa ku mitwe y’inoki mu gihe abakobwa bari ku kigero cyo hejuru.

UN Report 2019: Irasaba abakobwa n’abagore bubatse  gutekereza kabiri mbere yo gufata nabi buri mugabo wese

Kuwa 29 Mata 2019 ,nibwo ikinyamakuru Independent cyasohoye inkuru yacyo ivuga kuri Raporo nshya yakoze na UN igaragaza uko abaturage bahagaze ku isi [ demography ].

Iyi Raporo iba ikubiyemo byinshi cyane yibanda ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage aho ivuga umubare w’abaturage kuri ubu babarizwa ku isi , abavuka ku munsi ,abapfa ,ubushobozi bwabo ,indwara zibugarije n’ibindi byinshi.

Umutwe w’iyi nkuru wagiraga uti ‘BREAKING: UN Publishes 1st Quarter Demography Report 2019’.

Iyi raporo ivuga ko ku isi kuri ubu habarizwa abaturage bangana na Biliyoni 7.8 [People on plane]

  • Abagore bo batuye kuri  isi ni 5.6Billion
  • Abagabo 2.2Billion, Bivuga ngo abagore bari ku isi bakubye inshuro 2 abagabo bariho

Iyi raporo iragira inama abagore kwigengesera cyane mu gihe biyereka abagabo haba mu mico yabo [Attitude] bitewe nuko imibare igaragaza ko abagore bari ku rwego rwo hejuru kuruta abagabo bariho.

Indi raporo igaragaza ko:

  • Biliyoni 1 ni abagabo bubatse ku isi byemewe n’amategeko
  • Miliyoni 130 ni abantu kuri ubu bafunzwe
  • Miliyoni 70 ni abantu babana n’ibibazo byo mu mutwe [Mentally ill]

Iki cyegeranyo kigaragaza ko kuri ubu hari abagabo bangana na Biliyoni 1 bateganya kubaka nubwo benshi kuri ubu badashishikajwe nabyo.

  • 50% kuri ubu ni abashomeri
  • 3% ni abagabo baryamana bahuje ibitsina [Gay]
  • 5% ni abapadiri [Catholic Priests]
  • 10 &% barubatse
  • 35% ni abagabo bari hejuru y’imyaka 66 y’amavuko

UN yaboneyeho gusaba abakobwa ndetse n’abagore bubatse gutekereza kabiri mbere yo gufata umwanzuro wo gufata nabi abagabo babo ngo kuko ushobora kuba ukinguriye amarembo undi uzi icyo gukora agahita agutwara umugabo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU