Riderman yongeye guhamya urwo akunda umufasha we Nadia aho ahamyamya ko abazi neza inkuru y’urukundo rwabo aribo bahamya ibyabo.

Hashize  imyaka 4 isatira 5 Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman mu muziki asezeranye imbere y’Imana na Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya, Agasaro Farid Nadia banahanye isezerano ryo kuzabana kugeza batandukanyijwe n’urupfu.

Inkuru y’urukundo rwabo bombi niyigeze imenyekana kuko uyu Muhanzi yari asanzwe afite undi mukobwa bakundanaga gusa ku munota wa nyuma benshi bagatungurwa no kumva inkuru ko agiye kurushingana n’uwitwa Nadia.

Byatunguye benshi ndetse bibabaza abari basanzwe bazi neza umubano wari hagati ya Riderman ndetse na Mukasine Assinah dore ko icyo gihe bemeza ko urukundo rwabo rudashobora kuzamo agatotsi.

Itangazamakuru mu gihe ryageragezaga ku baza impande zombi impamvu batandukanye bose nawifuje kugira icyo abivugaho gusa inkuru zavugwaga icyo gihe zibandaga kuri aba bombi dore ko ibi byahise bituma Assinah ahita yinjira mu muziki aho bamwe bahise babifata nk’ihangana ryari rigiye kubaho hagati yabo bombi.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 6 Kamena 2019 , Riderman abicishije kuri konte ye Instagram yongeye guhamya urwo akunda Nadia anavuga ko umuntu washaka kurwitambikamo yamuhungabanya.

Yagize ati” Maman Rusangiza @nadiafaridishmael A.G.A.S.A.R.O ,Gatima gatuje ntazigera nta, gatako natoye tuzahorana,Kirezi kirenze ntawe nkunganya, uwakumbuza namuhungabanya. Urukundo ndakuba [..]abazi uko ngukunda babihamya .”

Umugore we Nadia yahise ajya hasi nawe ashyiraho utumenyetso tw’udutima amugaragariza ko abyishimiye cyane.

Mu bitekerezo byashyizwe kuri ubu butumw benshi babifurije gukomeza kugira ishya n’ihirwe mu rugo rwabo ndetse banashimangira ko urukundo rwabo ruzandikwa mu mateka bitewe n’uburyo babanyemo.

Twakwibutsa ko Riderman ari umwe mu bahanzi badakunze kugira icyo bavuga ku rugo rwe dore ko we akenshi akubwira ko urugo rwe n’umwuga akora wo kuririmba ntaho bihuriye .Ikindi ni umwe mu bahanzi kuri ubu bamaze kugira izina ryashinze imizi muri Hip Hop dore ko utanabura guhamya ko ariwe uyoboye iyi njyana kubera ibikorwa afite.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU