Mu mutoma udasanzwe, myugariro Usengimana Faustin ukinira Buildcon FC yo muri Zambia, yongeye gushimangira urwo akunda umukunzi we Bayingana Daniella.

Usengimana Faustin yateye umutoma umukunzi we amwizeza uruzira uburyarya

Usengimana Faustin na Bayingana Daniella bamaze igihe kirekire bakundana, ndetse yemwe ni kenshi uyu mukinnyi yakunze kugaragaza ko uyu mukobwa w’uburanga buhebuje ari uw’agaciro gakomeye mu buzima bwe kuko ngo amufasha muri byinshi yaba mu kumugira inama ku bijyanye n’iterambere rye no kumukosora aho yatannye.

Mu butumwa uyu musore yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram, yongeye gushimangira urwo akunda uyu mukobwa yihebeye.

Ati “Uri mpamvu ya mbere ituma ndiho, kuri njye  uri igihangano cy’agaciro gakomeye. Uri umwamikazi w’umutima wanjye, ukaba impamvu ituma ngihumeka. Ndagusezeranya kutazigera nkubabaza, ndagukunda cyane mukunzi,  Daniella Bayingana.”

Usengimana Faustin yateye umutoma umukunzi we amwizeza uruzira uburyarya

Bayingana na we yahise yihutira gusubiza umukunzi we, ashimangira na we ko yamweguriye umutima we.

Asubiza buriya butumwa yagize ati “Nanjye ndagukunda, Faustin Usengimana.”

mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU