Vera Sidika yababwiye ko abagabo bafite igitsina gito ko batagomba kwiciraho iteka ahubwo icy’ingenzi ari ubuhanga mu gukoresha igihari.

Vera Sidika yagiriye inama abagabo baterwa ipfunwe no kugira igitsina gito

Umukobwa ukomoka muri Kenya witwa Vera Sidika ni umwe mu bagore bakunzwe muri Afurika y’Iburasirazuba kubera amafoto ashyira ku mbuga nkoranyambaga,uburanga bwe ndetse n’imiterere y’ikibuno cye.

Uyu mukobwa uzwi cyane kubera ko yagacishijeho mu rukundo n’umuhanzi Otile Brown,yabwiye abamukurikira kuri Instagram ko igitsina kinini ku mugabo atari cyo gifasha umugabo gushimisha uwo bakorana imibonano mpuzabitsina, ko icy’ingenzi ari ubuhanga mu gukoresha icyo ufite.

Umufana yamubajije ati “ Ese igitsina kinini mu buriri ni kamara?

Vera Sidika ati “Si cyo cy’ingenzi ahubwo icy’ingenzi ni uko ukoresha igito ufite.

Vera Sidika yagiriye inama abagabo baterwa ipfunwe no kugira igitsina gito

Ariko niba utazi kugikoresha byaruta ukagira kinini kugira ngo nibura umugore yirwaneho cyaguye. Kugira igitsina gito, ukaba utazi no kugikoresha ni nko kurota inzozi mbi.”

Byavuzwe kenshi mu binyamakuru ko Vera Sidika yatandukanye n’umuhanzi Otile Brown kubera ko ngo yari afite igitsina gito kitatumaga amugerera ku ngingo ari nayo mpamvu uyu mufana yamubajije iki kibazo kugira ngo yumve ikimuvamo.

Vera Sidika w’imyaka 29,ni umwe mu bakobwa bivugwa ko bakize cyane kubera ubwiza bwe, cyane ko abasore benshi muri Afurika by’umwihariko abahanzi bamugirira irari cyane.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU