Walshy Fire, umwe mu bagize itsinda rya Major Lazer rizwi mu ruhando rwa muzika ku isi yemeje iby’igitaramo yatumiwemo mu Rwanda cya ‘Sunset Music Fest’ kizabera mu karere ka Rubavu mu mpera z’iki cyumweru.

Walshy Fire wo muri Major Lazer
Walshy Fire wo muri Major Lazer ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo kizabera i Rubavu

Walshy Fire ubusanzwe witwa Leigton Paul Walsh yavutse tariki ya 25 Ugushyingo 1982 akomoka muri Jamaica, akaba abana na Jillionaire ndetse na Diplo mu itsinda rya Major Lazer ryamamaye mu ndirimbo nka ‘Particula’, ‘Lean On’, ‘Run Up’ bakoranye na Nick Minaj n’izindi nyinshi.

Uyu musore yatumiwe mu iserukiramico rya ‘Sunset Music Fest’ rizamara iminsi ibiri ribera ku musenyi wo ku kiyaga cya Lake Kivu kuva kuya 29 kugeza kuya 30 Kamena 2019. N’iserukiramico azanahuriramo n’abandi ba DJ bakomeye barimo Fully Focus wo muri USA, ndetse na DJ K’ru, Dj Marnaud, Dj Miller, Dj Toxxky, Dj Lou, Selecta Copain, DJ Tyga, Dj Jullz, Dj Elie bo mu Rwanda.

Walshy yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto y’iki gitaramo nk’integuza ku bakunzi be baherereye muri Africa cyane cyane mu Rwanda.

Walshy Fire wo muri Major Lazer
Ifoto Walshy Fire yashyize kuri Instagram ye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU