Indwara y’umuhaha ni indwara mbi ishobora gusigira umuntu ubumuga bwo kutumva, kandi yibasira 85% by’abana bari munsi y’imyaka itatu nk’uko bisobanurwa ku rubuga www.passeportsante.net.

ubumuga bwo kutumva

Ubundi nk’uko tubikesha urubuga www.topsante.com, umuhaha ni indwara irangwa no kubyimba mu gutwi imbere, ikaba ikunda kwibasira abana bitewe n’uko ubudahangarwa bw’umubiri wabo buba butaragera ku rugero rushyitse.

Mu muyoboro uba hagati y’ugutwi n’izuru bita “trompe d’Eustache” ni ho hashobora kwibika za bagiteri na virusi, kuko ku bana uwo muyoboro uba ukiri muto. Ikindi kandi abana ntibaba bazi kwipfuna neza, ibyo rero bigatuma izuru ridashobora kwisukura mu buryo bw’umwimerere. Akenshi umuhaha ukunda kuza umwana akize inkorora n’ibicurane.

Habaho ubwoko butatu bw’umuhaha bitewe n’igice cy’ugutwi cyafashwe. Ni ukuvuga umuhaha ufata igice cyo hanze cy’ugutwi “otite externe”, umuhaha ufata igice kigana imbere mu gutwi “otite moyenne” ari na wo ukunda kwibasira abantu cyane, hakabaho rero n’umuhaha ufata imbere mu gutwi “otite interne”.

Umuhaha ufata ku gice cy’inyuma cy’ugutwi “otite externe”, urangwa no kubyimba k’ugutwi bigaragara inyuma, akanshi bikaba bikunda kubaho nyuma yo kwidumbaguza “une baignade”.

Uwo muhaha ujyana n’ibimenyetso bitandukanye nko kubabara, gutukura mu matwi, kugira ibibazo byo kutumva ariko byoroheje, kugira amatembabuzi ajya gusa n’umuhondo cyangwa umweru asa nabi asohoka mu matwi.

Umuhaha ufata igice kigana imbere mu gutwi, ufata mu ngoma z’ugutwi “otite moyenne” ni wo ukunda guteza ibibazo iyo utavuwe neza. Iyo wafashe umwana, agira ibimenyetso nko kubabara, kumva ugutwi gusa n’ukwazibye, kugira umuriro, kugira ibintu bimeze nk’amazi bisa n’umuhondo werurutse, kuruka no guhitwa, ndetse no kumererwa nabi muri rusange.

Uwo muhaha kandi ubamo ibice bitatu bitewe n’igihe umara. Hari umuhaha witwa “otite aiguë” uwo umara hagati y’icyumweru kimwe n’ibyumweru bibiri.

Hari n’umuhaha witwa “otite persistante” uwo umara ibyumweru birenga bitandatu, ibintu bisohoka mu gutwi ariko umuntu atababara.

Hakabaho n’umuhaha witwa “otite à repetition” uwo ni umuhaha ukunda kugaruka kenshi.

Umuhaha ufata imbere mu gutwi “otite interne” urangwa no kubyimba cyane imbere mu gutwi, gusa ubaho gacye cyane. Uwo urangwa no kugenda umuntu atakaza ubushobozi bwo kumva, kugira isereri no kumva umuntu ameze nabi muri rusange.

Kugira ngo umuntu avurwe umuhaha, ajya kureba umuganga uvura indwara rusange (généraliste) cyangwa umuganga uzobereye mu ndwara z’amatwi, akamusuzuma mu matwi akoresheje igikoresho cyabugenewe (otoscope).

Impamvu nyamukuru zikunda gutera umuhaha

Ku muhaha ufata igice cyo hanze cy’ugutwi, uterwa na za bagiteri na virusi, cyangwa se amazi ajya mu gutwi k’umuntu mu gihe yidumbaguza, nyuma akaza gutindamo. Hari no gukunda gukoresha utuntu turiho ipamba mu kwikurugutura (tiges-coton) bituma za mikorobe nyinshi zinjira mu gutwi.

Umuhaha ufata mu gice kigana imbere mu gutwi “otite moyenne”, uterwa na za bagiteri na virusi (ukunda kuza nyuma yo kurwara inkorora n’ibicurane cyangwa se indwara zifata mu nkanka).

Umuhaha ufata imbere mu gutwi “otite interne”, ukunda kuza ari ingaruka z’umuhaha ufata igice kigana imbere mu gutwi “otite moyenne” wavuwe nabi, cyangwa se ukaza nyuma y’uko umuntu agize impanuka igakora ku gice cy’umutwe.

Ku rubuga www.passeportsante.net bavuga ibimenyetso by’umuhaha byihariye ku bana birimo:

  • Kuba umwana akunda kwikora mu gutwi cyane
  • Umwana ararira
  • Ananirwa gusinzira
  • Umwana ananirwa kurya
  • Umwana atangira kutumva neza
  • Kuri urwo rubuga bavuga ibikunda kwanduza abana umuhaha
  • Hari ubwo abana bandurira umuhaha ku ishuri
  • Kuba bahura n’umwotsi w’itabi cyangwa se n’ibindi byuka bihumanya.
  • Umwana ukunda kunywesha bibero
  • No kuba umwana atipfuna uko bikwiye ngo agire mu zuru hasukuye.

Uko bavura umuhaha

Hari imiti batanga kwa muganga igabanya ububabare n’igabanya umuriro. Iyo miti harimo iyitwa (Acétaminophène),hakabaho na (Ibuprofène) igabanya kubyimbirwa.

Hari ugusukura imyenge y’izuru bakoresheje imiti yo kwa muganga (sérum physiologique).

Hari n’ubundi buryo butandukanye bwo kuvura umuhaha bitewe n’uko umuganga abona umurwayi. Utavuye neza iyi ndwara bishobora kukuviramo ubumuga bwo kutumva.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU