Wema Sepetu yatawe muri yombi kubera kutitabiri ku gihe urukiko rwamuhamagaje ngo asubize bimwe mu bibazo abazwa.

Wema Sepetu yatawe muri yombi [INKURU IRAMBUYE ]

Umukinnyi wa filimi wabaye Nyampinga wa Tanzania mu 2006, Wema Sepetu afunzwe by’agateganyo ku bwo kutitaba urukiko rumushinja amashusho y’urukozasoni yigeze gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram.

Uru rukiko rw’i Dar es Salaam kandi ruvuga ko Wema atigeze yitaba ubugira kabiri ariko avuga ko ubwa mbere yari yabwiye Ruben Simwanza umuhagarariye mu mategeko ko yagiye mu kazi muri Morogoro. Avuga ubwa kabiri yagize ikibazo cy’uburwayi bwo mu nda ubwo yari agiye kwitaba urukiko, asubirayo yari yageze ku nyubako z’urukiko.

Wema yaje kwitaba urukiko uyu munsi, ku wa 17 Kamena ariko umushinjacyaha, Maira Kasonde asubika urubanza, ashyira mu bikorwa umwanzuro wafashwe ku wa kabiri w’icyumweru gishize wo kumufunga iminsi irindwi izarangira ku wa 24. Avuga ko ari bwo azanzura niba uyu mukinnyi wa filimi azakomeza gufungwa cyangwa akarekurwa.

Tariki ya 15 Ukwakira 2018, ni bwo Wema yashyize kuri Instagram aya mashusho bivugwa ko ari urukozasoni. Yagombaga kwitaba urukiko tariki ya 11 Gucurasi ntiyaboneka, ku wa 14 na bwo ntiyaboneka. Urukiko rumushinja kuba ataravuze mbere icyatumye atajya kumva ibyo aregwa.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU