Umusore witwa Gisagara Yannick w’imyaka 22 wari umaze igihe kinini arwaye Impyiko yitabye Imana, ni nyuma yo kuva kwivuriza mu gihugu cy’ubuhinde gusa akongera gukomererwa.

Yannick wari umaze igihe arwaye Impyiko yitabye Imana

Gisagara Yannick ubusanzwe akomoka mu karere ka Rwamagana, umurenge wa Kigabiro mu ntara y’iburasirazuba, akaba yari amaze imyaka igera kuri ibiri arwaye impyiko kuko ngo ubu burwayi bwamufashe ubwo yigaga mu ishuri rya IPRC Kigali mu mwaka wa 2016.

Mu mwaka ushize, abantu batandukanye barimo n’ibyamamare bakoze ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga yo kujya kuvuza Yannick mu gihugu cy’Ubuhinde ndetse na Leta y’u Rwanda yemera gutanga amafaranga yaburaga kugira ngo uyu musore ajyanwe mu buhinde kuvurizwaho.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Kamena 2019 nibwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rw’uyu musore waguye mu bitaro bya Kanombe aho yari amaze iminsi arwariye.

Ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda bikomeje gushyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zabo bagaragaza agahinda batewe n’urupfu rwa Yannick Gisagara.

Yannick wari umaze igihe arwaye Impyiko yitabye Imana
Gisagara yitabye Imana ku myaka 22
Yannick wari umaze igihe arwaye Impyiko yitabye Imana
Umuhanzikazi Aline Gahongayire ni umwe mu babaye hafi Gisagara Yannick mbere yuko yitaba Imana

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU