Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 15 Kamena 2019, Umuhanzikazi Abayizera Marie Grace uzwi ku izina rya Young Grace mu muziki yakorewe ibirori bya Baby Shower n’inshuti ze mu gihe yitegura kwibaruka imfura.

Young Grace yakorewe ibirori bya Baby Shower

Young Grace uzwi mu ndirimbo nka OG, Hungover, Atahe he n’izindi nyinshi numwe mu bahanzikazi bubashywe mu bakora injyana ya Hip Hop mu Rwanda ndetse akaba yaranagize uruhare mu guteza imbere muzika nyarwanda cyane cyane injyana ya Hip Hop mu bagore.

Mu minsi ishize nibwo amakuru yabaye kimomo ko uyu muhanzikazi yitegura kwibaruka imfura, ndetse nawe ku mbuga nkoranyambaga arabishimangira aho yatangaje ko ari mu bihe bidasanzwe ndetse afite n’amatsiko menshi yo kwakira umwana we w’imfura.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, Young Grace yakorewe ibirori bizwi nka ‘Baby Shower’ n’inshuti ze magara aho bamugeneye impano zitandukanye zizamufasha mu gihe azaba amaze kwibaruka ikibondo.

Nkuko bigaragara mu mafoto, uyu muhanzikazi yari afite ibyishimo bidasanzwe muri ibi birori, aho inshuti ze zirangajwe imbere na Nadege umenyerewe muri Cinema zari zamuteguriye umutsima wanditsemo ijambo ‘Diamant’ bigaragaza ko umwana wa Young Grace ashobora kuzahabwa iri zina.

Young Grace yari afite umunezero muri ibi birori

Young Grace akata umutsima yari yateguriwe
Uyu mutsima wari wanditsemo izina ‘Diamant’ rishobora kuzahabwa imfura ya Young Grace
Nadege umenyerewe muri Cinema nyarwanda ari mu nshuti magara za Young Grace ndetse numwe mu bateguye ibi birori

Nkuko bigaragara, Young Grace amaze gukurirwa k’uburyo mu minsi iri imbere azaba yibarutse

Young Grace yanacanye Buji

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU