Zari Hassan yatatse umusore basigaye bakundana, ahishura ko uburyo asigaye yitwara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bimuryohera ndetse bikaba bimutera kubyibuha.

Zari yatatse umusore basigaye bakundana avuga ko ibyo amukorera bimutera kubyibuha

Zari asigaye agenda yerekana uburyo asigaye aryohewe n’ubuzima abanyemo n’umusore mushya basigaye bakundana wita ‘King Bae’, aho aherutse no kwerekana inzu nziza uyu mugabo yamuhaye nk’impano, gusa abafana ba Diamond bamwokeje igitutu bavuga ko ari ikinyoma.

Zari Hassan ukunda kwiyita The Bosslady, amaze iminsi aterana amagambo na Diamond wamuteje Isi ko ‘mu gihe babanaga mu rugo yajyaga kuryamana n’abandi bagabo barimo Peter wahoze muri P Square, ndetse n’umugabo wamwigishaga sports’.

Ibi byarakaje Zari mu buryo bukomeye na we yibutsa abafana be ko Diamond ari ‘umugabo wananiwe inshingano’ kandi udashobotse.

Nyuma y’agahenge kari kamaze iminsi, Zari yashyize kuri SnapChat ifoto ye yambaye nk’uvuye mu myitozo ngororamubiri ayiherekeza amagambo ashimangira ko yishimiye umubyibuho asigaye afite.

Yahishuye ko mu bimutera kubyibuha, harimo amafaranga asigaye afite kuri konti ndetse by’umwihariko n’uburyo ‘King Bae asigaye yitwara mu buriri bishimisha. Avuga ko ari kubyibushywa n’impamvu zitandukanye zirimo gutera akabariro keza.

Zari yatatse umusore basigaye bakundana avuga ko ibyo amukorera bimutera kubyibuha

Yagize ati “Abana bafite ubuzima bwiza, imibonano mpuzabitsina iryoshye, amafaranga kuri banki n’amahoro y’umutima. Ibi byose nibyo biri gutuma mbyibuha. Sinshaka ibibazo byatuma nanuka.”

Ibyo Zari yanditse byafashwe nk’ibigamije kugaragaza ko uwahoze ari umukunzi we Diamond ntacyo yamukoreraga ahubwo akarenzaho kujya mu bandi bagore [barimo uwo babyaranye Mobeto].

Zari yatatse umusore basigaye bakundana avuga ko ibyo amukorera bimutera kubyibuha
Zari n’umukunzi we yita King Bae atajya yerekana isura, ngo aryohewe cyane mu buriri muri iki gihe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU