Ababyeyi ba Diamond Platnumz, Abdul Juma na Sandra Sanura Kassim bashyize hanze amafoto bari kumwe n’abakunzi babo benshi bemeza ko bashaka kwerekana uko babayeho mu rukundo nyuma yo gutandukana.

Ababyeyi ba Diamond Platnumz bahanganye mu kwerekana abakunzi babo

Kuva aya mafoto ya Abdul yajya hanze ku wa 5 Nyakanga 2019, abantu basobanura ibyayo mu buryo butandukanye, ariko bagahuriza ku ngingo y’uko Sanura na Abdul bashakaga kwerekana uko babayeho mu rukundo nyuma yo gutandukana .

Ababyeyi ba Diamond Platnumz bakomeje guhangana dore ko Sanua yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umugabo we Shamte banamaze gusezerana imbere y’amategeko. Yigeze no gushyira ku rubuga rwa Instagram ifoto y’icyemezo cy’isezerano.

Ababyeyi ba Diamond Platnumz bahanganye mu kwerekana abakunzi babo

Papa wa Diamond, Abdul Juma, wamze kwiyita Big Lion ku kazina k’ubuhanzi nkuko nabandi benshi bakunda kumwitirira bagendeye ku izina Simba bisobanuye intare, izina Diamond Platnumz akunda kwiyita, nawe yanze kuripfana ahita ashyira hanze amafoto menshi ari kumwe n’umukinnyikazi wa filime, Madaha twafata nk’aho ari umwana we dushingiye ku myaka afite n’uko bigaragara ku mafoto.

Papa wa Diamond Platinumz, Abdul Juma yashyize hanze amafoto ari kumwe n’umukunzi we

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU