Abacuruzi b’ibiyobyabwenge bikingiranye muri Kontineri ubwo bashakaga gukuraramo ibiyobyabwenge biba ngombwa ko bihamagarira Police ngo ize ibakize kubera ubushyuhe byinshi.

Abacuruzi b’ibiyobyabwenge bahuye n'uruva gusenya biba ngombwa ko bihamagarira Police

Mu gihugu cy’Ububiligi haravugwa inkuru y’abagabo 2 bari mu kigero cy’imyaka 20 na 25 aho bafashwe bashaka kunyereza ibiyobyabwenge bya cocaine  byari muri kontineri.

Ibi byabaye kuri uyu wa gatatu ubwo hari ubwato bashakaga kwambutsa ibicuruzwa ku cyambu cya Antwerp ibijyanye ku kindi gihugu bihahirana.

Aba bagabo babiri bagiye muri kontinere bashaka kuvanamo ibiyobyabwenge nuko yifungira inyuma baheramo, kubera ubushyuhe byinshi byabaye ngombwa ko bihamagarira Police kugirango ibatabare.

bihamagarira Police

Mu gihe Police yahageraga yahise byabaye amasaha abiri yose kugirango ishobore kubona iyo kontineri aba basore bari bifungiranyemo, niko guhita ibata muri yombi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU