Mu gihe habura iminsi mike kugira ngo habe igitaramo cya nyuma cya Iwacu Muzika Festival, East African Promoter yamaze gushyira hanze urutonde rw’abahanzi bazafatanya n’icyamamare Diamond Platnumz utegerejwe muri ibi birori.

Abahanzi bazafatanya na Diamond Platnumz I Kigali bamenyekanye
Diamond ategerejwe i Kigali kuya 17 Kanama

Iwacu Muzika Festival n’ibitaramo byasimbuye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, gusa aho bitandukaniye n’iri rushanwa nuko byo haririmbamo abahanzi batandukanye muri buri karere kandi batarushanwa. Igitaramo cya mbere cyabereye mu karere ka Musanze kuya 22 Kamena 2019, icya kabiri kibera I Rubavu kuya 29 Kamena 2019, icya Gatatu cyibera I Huye kuya 13 Nyakanga, hazakurikiraho I Ngoma kuya 20 Nyakanga, bisorezwe mu mujyi wa Kigali kuya tariki 17 Kanama 2019.

Umuhanzi Naseeb Abdul Juma uzwi mu muziki nka Diamond Platnumz aherutse gushimangira ko azataramana n’abanyarwanda mu gusoza Iwacu Muzika Festival, dore ko byanahuriranye n’ibitaramo binyuranye azakorera hirya no hino ku isi.

Kuri uyu wa kabiri, EAP itegura IMF yashyize hanze urutonde rw’abahanzi bazafatanya na Chibu, ndetse banashyira hanze uko ibiciro bizaba bihagaze. Kuri urwo rutonde harimo Intore Masamba, Bruce Melodie, Umuraperi Bulldog, Safi, Queen Cha, Marina, Sintex, Amalon, Bushali ndetse na Nsengiyumva uzwi nka Igisupusupu.

Abahanzi bazafatanya na Diamond Platnumz I Kigali bamenyekanye

Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 5000 ahasanzwe, ibihumbi 15,000 muri VIP kubaguze amatike mbere, ndetse n’ibihumbi 20,000 muri VIP ku bantu bazagura amatike ku munsi nyirizina w’igitaramo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU