Mu gihe ikipe ya APR FC irimo kwitegura imikino ya CECAFA Kagame Cup, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Nyakanga 2019 yakoze imyitozo yagaragayemo abakinnyi bashya barimo na Manishimwe Djabel wari witezweho kwerekeza mu ikipe ya Gor Mahia F.C.

Abakinnyi bashya barimo na Djabel bakoze imyitozo ya mbere muri APR FC

N’imyitozo yabereye ku Kicukiro, ikaba yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye ba APR FC, itangazamakuru ndetse n’abafana b’iyi kipe. Mu bakinnyi bakoze imyitozo, harimo icyenda bashya, bifatanyije n’abandi 14 yari isigaranye nyuma yo kurekura abagera kuri 16 mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2019.

Mu bakinnyi bashya bakoze imyitozo muri APR FC, harimo abakinnyi bane bavuye mu ikipe ya Rayon Sport aribo Manishimwe Djabel, Mutsinzi Ange Jimmy, Niyonzima Olivier Sefu na Manzi Thierry.

Manishimwe Djabel yinjiye muri iyi kipe, nyuma yuko byashimangirwaga ko yamaze gusinyira ikipe ya Gor Mahia F.C. Mu kiganiro uyu musore yagiranye n’itangazamakuru yavuze icyamuteye kwerekeza mu ikipe ya APR FC, ndetse aboneraho no gushimangira ko yiteguye gukora akazi ke ijana ku ijana.

Ubwo yabazwaga icyatumye aterekeza mu ikipe ya Gor Mahia, Djabel yasubije agira avuga ko yari yaramaze kumvikana na Gor Mahia ariko ngo deal yicwa n’umwe mu bo mu ikipe ya Rayon Sport washyize hanze amafoto y’uyu musore nabo muri Gor Mahia kandi bari baremeranyije ko amafoto azajya hanze bamaze kumvikana amasezerano yose ndetse banayasinye. Ibi rero ngo byatumye abo muri Gor Mahia babwira Djabel ko batagisinye nubwo yari afite itike y’indege yo kwerekeza muri Kenya. Ikipe ya APR FC ikimenya aya makuru ngo yahise imwegera baravugana birangira ayerekejemo aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Uretse aba bakinnyi bavuye mu ikipe ya Rayon Sport, APR FC yanasinyishije abandi bakinnyi 2 bavuye muri Mukura Victory Sports ari bo umunyezamu Rwabugiri Omar na Myugariro Nkomezi Alex. Aba kandi bariyongeraho umunyezamu Ahishakiye Hertier na Niyigena Clement bavuye muri Marines FC ndetse na Mushimiyimana Mohammed.

Djabel Manishimwe yasinye imyaka ibiri muri APR FC
Abakinnyi bashya barimo na Djabel bakoze imyitozo ya mbere muri APR FC
Muhadjiri na Djabel baganira
Mutsinzi Ange nawe ubu n’umukinnyi wa APR FC, nyuma yo gusezera muri Rayon Sport
Manzi Thierry wari Kapiteni wa Rayon Sport, ubu nawe yamaze kwerekeza muri APR FC
Abakinnyi bashya barimo na Djabel bakoze imyitozo ya mbere muri APR FC
Djabel yavuze ko yiteguye gukora ibishoboka mu gutanga umusaruro mu ikipe ya APR FC

Abakinnyi bashya barimo na Djabel bakoze imyitozo ya mbere muri APR FC

Abakinnyi bashya barimo na Djabel bakoze imyitozo ya mbere muri APR FC

Abakinnyi bashya barimo na Djabel bakoze imyitozo ya mbere muri APR FC

Abakinnyi bashya barimo na Djabel bakoze imyitozo ya mbere muri APR FC

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU