Bamwe mu bantu bakoresheje porogaramu y’Abarusiya yaciye ibintu ku mbuga nkoranyamba ‘Face App’ baraburibwa ko iyi Porogaramu ifite ingaruka mbi ku mafoto yabo babitse muri telephone zabo njyendanwa.

Abantu barimo gukoresha porogaramu ihindura isura y’umuntu ‘Face App’ baraburirwa

Mu minsi ibiri ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto y’abantu batandukanye basakaje hanze amafoto yabo abagaragaza ari abasaza cyangwa abakecuru.

Iyi Porogaramu ifite ubushobozi butandukanye burimo guhindura isura ya nyirayo ariko afite iminkanyari mu maso, n’imvi mu mutwe no mu bwanwa ndetse n’ibindi.

Abahanga mu bijyane n’ubushakashatsi bukorerwa ku mbuga nkoranyambaga baburiye abantu bose bakoresha iyi Porogaramu.

VpnMentor blog babwiye Daily Mail dukesha iyi nkuru ko abantu bakoresha izi Apps barya bari menge kuko bashobora kubura amwe mu mafoto yabo bari batunze muri telephone yabo kubera ko bamaze guha uburenganzir busesuye iyi Porogaramu ihindura amasura gukora ibyo ishaka muri telephone njyendanwa z’abantu.

Abantu barimo gukoresha porogaramu ihindura isura y’umuntu ‘Face App’ baraburirwa

Twakwibutsa ko Face App yatangiye mu 2017 itangaijwe n’Abarusiye, ifite ubushobozi bwo guhindura amafoto y’abantu, yongera ubwiza, igabanya imyaka, guhindura imisatsi, gushyira ibishushanyo ku mubiri [tattoo] n’ibindi byinshi bitandukanye bitewe nicyo umuntu yifuza kuyikoraho.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU