Umugabo witwa Freddy McConnell,  umugore wihinduye umugabo, yavutse ari umukobwa nyuma amaze gukura aza kwihindurisha aba umugabo, yamaza kwibaruka umwana we wa mbere.

Agashya: Umugore wihinduye umugabo yibarutse [ REBA AMAFOTO ]

Kuri uyu wa Kane taliki ya 18 Nyakanga 2019 ,umugabo w’Umutaliyani witwa Freddy w’imyaka 25 y’amavuko yibarutse nyuma y’igihe kingana n’amezi icyenda atwite.

Inkuru dukesha ikinyamakuru cya Daily Mail cyavuze ko uyu mugabo ubusanzwe yavutse ari umukobwa gusa nyuma yaje kutishimira igitsina cye niko kujya kwa muganga asaba abaganga ko bamuhindurira igitsina.

Nyuma yicyo gihe cyose yageze ubwo yumva ko ashaka kwibaruka niko gusaba ko yaterwa inanga kugirango azabyare , ibi niko byagenze yatewe izo ntanga niko gusama atangira ibihe byo kujya yitwara nk’umubyeyi.

Agashya: Umugore wihinduye umugabo yibarutse [ REBA AMAFOTO ]

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo yerekeje mu bitaro bimwe biherereye mu iwabo bitatangajwe niko kwibaruka neza.

Amakuru akomeza avuga ko nubwo uyu mugabo yibarutse gusa yasabwe ko mu gihe cyo kwandikisha umwana ko atazajyayo nk’umubyeyi ahubwo azashaka umugore ukwiye kwishingira uwo mwana ngo kuko nubwo yihinduye umugore ntibivuze ko ari umugore w’ukuri.

Agashya: Umugore wihinduye umugabo yibarutse

Benshi bibajije icyo agiye gukora mu gihe umwana ashatse konka maze abasubiza ko yamaze kubona umuntu ufite amashereka aho azamwotsa mu gihe kingana n’amezi 5 maze nyuma agahita amushyira ku mata.

Freddy, umugore wihinduye umugabo, yaboneyeho gushimira by’umwihariko abantu bamuhaye intanga yifashishije kugirango yibaruke.

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU