Nyuma y’imyaka 29, Ikipe y’igihugu ya Algeria yongeye kwegukana igikombe cy’Africa cy’ibihugu (AFCON 2019) cyaberaga mu gihugu cya Misiri nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Senegal mu mukino wari ishiraniro.

Iyi mikino ya CAN 2019 imaze igihe kiyingayinga ukwezi ibera mu gihugu cya Misiri dore ko yatangijwe tariki ya 21 Kamena 2019. Ikipe y’igihugu ya Egypt ntago yo yabashije kugira amahirwe yo kwitwara neza muri iri rushanwa kuko yakuwemo na South Africa mu mikino ya ¼ kirangira.

Ikipe y’igihugu ya Algeria yongeye gukora amateka yegukana igikombe cy’Africa ku nshuro ya kabiri, ni nyuma y’igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe Rutahizamu ukomeye Baghdad Bounedjah ku munota wa kabiri w’umukino.

Baghadad Bounedjah niwe watsinze igitego cya Algeria ku ishoti ryakubise ku kaguru ka myugariro wa Senegal
Bounedjah ari mu bakinnyi berekanye ishyaka rikomeye kuva irushanwa ryatangira

Ikipe ya Senegal itarakoza intoki na rimwe kuri iki gikombe yagaragaje ishyaka rikomeye nubwo bitayihiriye. Mu gice cya kabiri, iyi kipe yigeze kubona amahirwe ya Penaliti ariko umusifuzi biba ngombwa ko ajya kwifashisha ikoranabuhanga rya VAR ryahise ryemeza ko nta penariti iri butangwe.

Sadio Mane wari ufitiwe ubwoba n’abakinnyi ndetse n’abafana ba Algeria yagerageje gukora ibishoboka ngo ashakire intsinzi ikipe ye ariko biranga birananirana.

Reka tubibutse ko Ikipe ya Algeria yaherukaga gutwara iki  gikombe mu mwaka w’I 1990.

Algeria yegukanye igikombe cya Africa nyuma y’imyaka 29 itagikozaho intoki
Kapiteni wa Algeria, Riyad Mahrez ahabwa igikombe na Perezida wa CAF, Ahmad Ahmad
Mahrez ni umwe mu bakoze akazi gakomeye kugira ngo Algeria igere ku mukino wa nyuma
Umutoza Djamel yeretswe urukundo n’abakinnyi be nyuma yo kwegukana iki gikombe
Umuzamu wa Algeria, Rais M’Bolhi nawe yitanze bikomeye
Abakinnyi b’ Algeria bahise bapfukama barasenga nyuma yo gukora amateka
Ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba Algeria ndetse n’abafana muri rusange

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU