Ange Ingabire Kagame, ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yashyize hanze amwe mu mafoto amugaragaza we n’umufasha we mu kwezi Kwa Buki , ndetse anashimangira ko yaryohewe no kurira uku kwezi muri Nyungwe.

Ange Kagame n’umukunzi we batangaje ko bashimishijwe no kurira ukwezi kwa Buki muri Nyungwe

Tariki ya 8 Nyakanga 2019 nibwo Ange Kagame n’umukunzi we Bertrand Ndengeyingoma bashyingiranywe, ibirori byo gusezerana  imbere y’Imana bikaba byarakorewe ku Kimihurura muri IFAK, bombi bahamya isezerano bijyanye n’ukwemera Gatolika kwa Gikirisitu.

Nyuma y’uwo muhango, hakurikiyeho kwiyakira aho abatumirwa bose berekeje i Rusororo mu Intare Conference Arena. Ibi birori by’imbonekarimwe mu buzima bwa Ange na Bertrand byarakomeje kuko nyuma yo kuva i Rusororo habaye umugoroba w’umusangiro, wabereye muri Kigali Convention Centre, ukurikirwa n’ibirori byo kwishimira urugo rushya rw’abageni no gusabana nabyo byabereye mu cyumba cya KCC.

amwe mu mafoto yaranze ibirori by’ubukwe bwa Ange Kagame n’umukunzi we Bertrand Ndengeyingoma

amwe mu mafoto yaranze ibirori by’ubukwe bwa Ange Kagame n’umukunzi we Bertrand Ndengeyingoma

Yifashishije urukuta rwe rwa Twitter rukurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 173, Ange Kagame mu kwezi kwa buki, yashyize hanze amafoto agaragaza uko ibihe by’ukwezi kwa Buki byagenze, atangaza ko we n’umukunzi we bashimishijwe no kurira ukwezi kwa buki muri Nyungwe ndetse ashimira Hotel yabakiriye.

Yagize ati “Murakoze One&Only Nyungwe House ku kwezi kwa buki kutazibagirana. Turizera ko tuzongera tukagaruka indi nshuro ☺️❤️ #VisitRwanda.”

Amafoto ya Ange Kagame n’umukunzi we mu kwezi kwa Buki

Amafoto ya Ange Kagame n’umukunzi we mu kwezi kwa Buki

Amafoto ya Ange Kagame n’umukunzi we mu kwezi kwa Buki

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU