Kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya 06 Kamena 2019, Ange Kagame, umukobwa wa Nyakubahwa perezida Paul Kagame, yasezeranye n’umukunzi we Bertrand Ndengeyingoma kubana akaramata, umuhango wabereye muri Kigali Convention Center.

Ange Kagame yashyingiranwe na Ndengeyingoma

Mu birori byari bitegerejwe na benshi mu muryango wa Perezida Paul Kagame ndetse n’Abanyarwanda batandukanye, umukobwa umwe wa Perezida Paul Kagame yakoze ubukwe bw’igitangaza yambaye ikanzu ifite ivala ndende cyane nkuko amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yabigaragaje.

Mu mashusho macye yashoboye kugera kuri bamwe bayakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga, Ange Kagame yagaragaye afatanye akaboko n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma ubwo binjiraga muri Kigali Convention Center ahabereye umuhango wo gusezerana imbere y’Imana.

Ange Kagame yashyingiranwe na Ndengeyingoma

Nk’uko byari byatangajwe ku mpapuro z’ubutumire zabo, abatumiwe mu bukwe bakiririwe muri Intare Arena iherereye Rusororo mu karere ka Gasabo, aho abinjiye muri ubu bukwe babanzaga kwerekana impapuro z’ubutumire.

yashyingiranwe na Ndengeyingoma

Ange Kagame yashyingiranwe na Ndengeyingoma

Kuwa 28 Ukuboza 2018 nibwo Ange Kagame yasabwe aranakobwa na Bertrand Ndengeyingoma, mu muhango wabereye mu rugo rwa Perezida Kagame mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi Akagari ka Ntebe mu mudugudu w’Urugwiro.

Umukobwa wa Nyakubahwa perezida Paul Kagame, yasezeranye n’umukunzi we Bertrand Ndengeyingoma

Umukobwa wa Nyakubahwa perezida Paul Kagame, yasezeranye n’umukunzi we Bertrand Ndengeyingoma

Umukobwa wa Nyakubahwa perezida Paul Kagame, yasezeranye n’umukunzi we Bertrand Ndengeyingoma

INDI NKURU BISA WASOMA:

Amafoto: Ange Kagame yasabwe aranakobwa

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU