APR FC yasinyishije umutoza w’Umunya Maroc witwa Adil Mohammed Erradi ago izajya imuhemba akayabo ka miliyoni zisaga 18 FRW ku kwezi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu nibwo ikipe ya APR FC yashyize umukono ku masezerano y’umwaka ushobora kongerwa mu gihe atoza APR FC, akazajya ahabwa miliyoni 18 buri kwezi ndetse akazatangira gutoza muri Kanama uyu mwaka.

Uyu mutoza umaze iminsi mu Rwanda areba imikino ya APR FC yemeye kuyitoza ariko asaba kwizanira umutoza wungirije arabyemererwa bituma Jimmy Mulisa agirwa umutoza wa gatatu.

Adil Mohammed Erradi w’imyaka 40,ni umunya Maroc wavukiye mu Bubirigi watoje amakipe atandukanye ku mugabane w’i Burayi no muri Afurika.

Adil Mohamed Erradi yatoje amakipe y’abana U 13 na U21 ya Racing club de Scaarbeek yo mu Bubirigi kuba muri 2006-2011, anatoza amakipe y’abana muri FC Brussels muri 2011-2013 aho yaje no kugirwa diregiteri wa siporo muri iyi kipe uwo mwaka.

Muri Afurika,Adil yatoje ikipe ya ya Bechem United yo muri Ghana muri 2016 amezi atandatu, yerekeza muri Raja Cassablanca muri 2017 nk’umutoza wungirije.Uyu mugabo yanashinzwe iterambere ry’abana mu ishirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc.

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU