Nyuma yuko APR FC ititwaye neza mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019, ryaberaga mu Rwanda mu gihe yaritegerwejweho ibitangaza ndetse inahabwa amahirwe yo kuryegukana, abakunzi b’iyi kipe bagiye bahamya ko iyi kipe ifite ikibazo muri barutahizamu bayo.

APR FC yiteguye gutanga akayabo kuri rutahizamu wa Rayon Sports Jules Ulimwengu

Ernest Sugira ni umwe mubari bitezweho umusaruro nyuma yigihe kinini adakoza akarenge mu kibuga ntibyabashije kumworohera dore ko imvune yagize bigaragara ko iyi mvune yamaranye umwaka urenga yamuhungabanyije bikomeye.

Nyuma yo kubona ko Sugira nta bitangaza ashobora kuzakorera iyi kipe mu gutaha izamu, byatangiye guhwihwiswa ko irigushaka rutahizamu ushobora kuzafasha iyi kipe kuba yazasohokera igihugu yemye, dore ko uyu mwaka dusoje w’imikino wa 2018-2019 wose usa naho wayipfiriye ubusa, nta gikombe namba yabashije kwegukana, dore ko  byanatumye ifata umwanzuro ukakaye wo gusezerera abakinnyi bayo hafi ya bose abandi ikabatiza.

Jules Ulimwengu, rutahizamu wa Rayon Sports witwaye neza muri shampiyona ishize, biravugwa ko ashobora kwerekeza muri APR FC vuba cyane akajya gufasha iyi kipe gushaka ibitego, bikaba bivugwa ko iyi kipe yemeye gutanga ibihumbi mirongo inani by’amadorari iyi kipe ya Rayon Sports ishaka kuri uyu mukinnyi wayo.

Abantu batandukanye bakaba bakomeje kwibaza niba iyi kipe izakomeza kwizirika kuri gahunda yiyemeje yo gukinisha abanyarwanda gusa, dore ko byakomeje kugaragara ko kuva yatangira kuyikoresha nta musaruro wihariye wamariye iyi kipe ndetse n’ikipe y’igihugu muri rusange.

Nkuko Radio 10 yabitangaje muri kino gitondo cyo kuwa mbere tariki 22, biravugwa ko Jules Ulimwengu azasohoka muri Rayon  Sports, nayo igahita isinyisha undi rutahizamu ukomoka muri Mali wahoze ukinira iyi kipe.

APR FC niramuka isinyishije uyu mukinnyi araba abaye uwa gatanu werekeje muri APR FC avuye muri Rayon Sports mu mwaka umwe, ibintu bitigeze bibaho kuva aya makipe yombi yabaho.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU