As Kigali yaherukaga gutwara iki gikombe muri 2013 yongeye kukisubiza itsinze Kiyovu Sports 2-1 biyihesha itike yo kuzakina mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup.

Umukino watangiye saa kumi n’imwe z’umugoroba, amakipe yombi yasatiranaga. As Kigali yabonye imipira ya corner itandatu mu gice cya mbere ariko ntiyazibyazamo umusaruro.

Kiyovu Sports na yo yashakaga uko ica mu rihumye As Kigali ariko inarinda izamu ryayo cyane. Ku munota wa 38 Rwabuhihi Uwineza Aime Placide yatsinze igitego cya Kiyovu Sports.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari igitego kimwe ku busa

As Kigali ntabwo byayiciye intege, yakomeje gusatira, Kiyovu na yo isubira inyuma. Ku munota wa 54 Niyomugabo Claude yishyuye igitego cya Kiyovu biba 1-1.

Amakipe yakomeje gukina umukino noneho ufunguye ariko igitego kirabura. Igitego cya kabiri cya As Kigali cyabonetse mu minota 30 yiyongera kuri 90 gitsinzwe na Nsabimana Eric ( Zidani ) ku munota wa 92, birinda birangira ari 2-1.

Mu barebye uyu mukino wa nyuma barimo Perezida wa Sena Bernard Makuza, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Hon  Nyirasafari Esperance, Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng. Uwihanganye Jean Dieu n’abandi.

REBA AMAFOTO:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU