Bamwe mu banyamidelikazi bo mu Rwanda bavuze ko kuba imyambaro bambara ishotora igitsina gabo ngo biterwa n’imyumvire yabo gusa ngo bajye bihangana.

Bamwe mu banyamidelikazi bagize icyo babwira abagabo bashotorwa n’imyambarire yabo

Uko imyaka iza indi igataha niko isi igenda ikorerwamo byinshi bitandukanye aho kuri ubu usanga hari inganda nyinshi zikora ibijyanye n’imyambaro igezweho imwe muri iyo myambaro usanga akenshi izana umwihariko bitewe n’igihe tugezemo.

Akenshi usanga iyo myambaro igiye gushyirwa ku isoko ibanza kwamamazwa kugirango abantu bayimenye izagurwe ari  naho hiyambazwa abanyamidelikazi kugirango bayereke abatuye isi.

Bamwe mu banyamidelikazi bagize icyo babwira abagabo bashotorwa n’imyambarire yabo

Mu nkuru dukesha Umuhanzi Tv bagiranye ikiganiro n’itsinda ry’abanyamidelikazi bakorera ibikorwa byabo mu kitwa Uno Fashion Agency maze batubwira ku myambaro yabo.

Uwitwa Tina yavuze ko akenshi bambara bitewe naho bari cyangwa icyo bari gukora ,aha umunyamakuru yamubajije impamvu bakunze kwambara imyenda migufi cyane ireshya abagabo maze asubiza ko akenshi baba barimo kuyerekana kandi bikubiye mu kazi bakora ka buri munsi ko kwerekana imyambaro igezweho.

Umunyamakuru yamubwiye ko iyo myambarire yabo hari igitsina gabo ibangamira maze nawe mu bitwenge asubiza agira ati “Bajye bihangana nukuri ntacyo twabafasha” Yaboneyeho kuberurira ko nabo baba bari mu kazi.

Yaboneyeho kubwira abandi bakobwa bose bifuza gukora ibijyanye n’ubunyamideli ko imiryango ikinguye mu gihe bafite ubushake bwo kubijyamo, ndetse yongeraho ko kuba umunyamideli atari ukwambara ubusa nkuko abantu babikeka.

IREBERE HANO VIDEO NDAVUNA YA EESAM NA AMA G THE BLACK

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU