Umuhanzikazi Beyonce yahishuye ko umugabo we Jay Z afite amaraso y’abanyarwanda abinyujije mu ndirimbo nshya yashyize hanze yitwa Mood 4 Eva iri kuri album uyu muhanzikazi yatunganyije yise “The Lion King: The Gift.”

Shawn Corey Carter uzwi nka Jay Z n’umugabo w’imyaka 49 waravukiye mu mujyi wa New York. N’ umwana wa kane mu muryango wa Gloria Carter na Adnes Reeves. Uretse kuba Jay Z ari umuraperi ukomeye ku isi, kugeza magingo aya ari no mu rutonde rw’abaherwe isi itunze.

Jay Z na Beyonce n’abanyamuziki bakomeye kandi bubashywe cyane

Jay Z n’umugore we Beyonce bashakanye muri 2008, bibaruka imfura yabo ‘Blue Ivy Carter’ kuya 7 Mutarama 2012. Ni mu gihe mu mwaka wa 2017 bibarutse impanga ebyiri arizo Sir Carter ndetse na Rumi Carter.

Uyu muraperi birakekwa ko yaba akomoka mu Rwanda nkuko byaririmbwe n’umugore we mu ndirimbo nshya yitwa Mood 4 Eva aba bombi bahuriyemo n’umuhanzi Childish Gambino.

Mu gice cya gatatu cy’iyi ndirimbo, Beyonce yaririmbyemo ko Se w’abana be afite amaraso y’abanyarwanda. Yabivuze mu magambo agira ati ‘My baby father, bloodline Rwanda.’

Mu gice cya gatatu, Beyonce aririmba avuga ko Se w’abana afite amaraso y’abanyarwanda

Reka tubibutse ko iyi album nshya ya Beyonce izakoreshwa nk’umuziki uherekeza film mu yitwa “Lion King” yasubiwemo binyuze mu Kigo gitunganya film muri Amerika cya Disney.

The Lion King ni film ishingiye ku nkuru y’icyana cy’intare n’umurava cyakoresheje kigerageza kuba umwami w’ishyamba. Film ya The Lion King yakinwemo n’umuhanzi Beyoncé ‘izagaragaramo akazi kakozwe n’abatunganya umuziki bo muri Afurika.’

Beyonce yahishuye ko umugabo we Jay Z afite amaraso y’abanyarwanda
Beyonce aherutse gushyira hanze alubumu yise The Lion King: The Gift

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU