Abasore benshi usanga baba bifuza kumenya icyo abakobwa bagenderaho kugira ngo babemerere urukundo, bityo kugira ngo bagenzure niba bujuje ibisabwa cyangwa se hari aho bagomba gukosora.

Bimwe mubyo umukobwa agenderaho kugira ngo aguhe urukundo

Ku ruhande rw’abakobwa naho, burya hari ibintu by’ingenzi babanza kureba mbere yo kukwemerera urukundo. Ibyo bintu bituma babasha kumenya niba uri umuntu bazishimira mu gihe muzaba mumaze gukundana.

Nyuma yo gusoma iyi nkuru, urabasha kumenya bimwe mu bintu bikurura umukobwa bigatuma aguha urukundo ndetse akanaterwa ishema no kukwerekana ahantu hose.

Umukobwa akunda umusore utwara ibintu gahoro gahoro

Burya urukundo ni kimwe nk’ubuhinzi. Ntago ushobora gutera imbuto uyu munsi ngo uhite unayisarura, bisaba igihe gihagije. Mu rukundo naho ntago ibintu ubyihutisha cyane, ubigendamo gake gake nk’umuntu wateye imbuto utegereje ko yera. Iyo umukobwa rero abonye ko uri umuntu utwara ibintu gake gake, bituma arushaho kukwiyumvamo cyane.

Umukobwa akunda umusore uvuga mu ijwi rituje cyane

Gutwara ibintu gake gake, binajyana n’imivugire yawe. Iyo uri umusore ukunda kuvuga gake, kandi ukavuga amagambo mazima atarimo ibintu bishobora kukugaragaza nk’umwana, bituma umukobwa urimo gusaba urukundo arushaho kugenda akwiyumvamo.

Umukobwa akunda umusore wambara neza

Ese wambara gute mu buzima bwawe bwa buri munsi? Ese urajyanisha? Umukobwa wese aho ava akagera akunda umusore ugaragara neza mu myambarire k’uburyo adashobora kugira ipfunwe ryo kugendana nawe mu nzira. Ni byiza rero ko niba ushaka gusaba urukundo umukobwa, ubanza kugenzura imyambarire yawe.

Umukobwa akunda umusore ugira isuku ihagije

Ubyange ubyemere, isuku burya isobanura uwo uri we. Kwita ku isuku yawe bituma umukobwa abona ko uri umuntu uhamye, kandi usobanutse. Nibyiza ko ugenzura niba inzara zawe zitunganye neza, ukagenzura isuku yo ku kanwa, Ukagenzura amasogisi wambara, n’ibindi byinshi bigaragaza ko ugira isuku.

Umukobwa wese akunda umusore wiyubaha

Iyo tuvuze kwiyubaha, bijyana nibyo uvuga ndetse nibyo ukora. Ugomba kuba ari umusore ushyira mu bikorwa ibyo yavuze, kandi ukaba uri n’umusore uzi gufata imyanzuro. Iki nacyo ni kimwe mu bintu by’ingenzi abakobwa bagenzura mbere yo kukwemerera urukundo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU