Umuhanzi w’ikimenyabose muri Africa, Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnumz yashimangiye ko ariwe uzasoza ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival bimaze iminsi bizenguruka mu ntara z’u Rwanda.

Iwacu Muzika Festival n’ibitaramo byasimbuye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, gusa aho bitandukaniye n’iri rushanwa nuko byo haririmbamo abahanzi batandukanye muri buri karere kandi batarushanwa. Igitaramo cya mbere cyabereye mu karere ka Musanze kuya 22 Kamena 2019, icya kabiri kibera I Rubavu kuya 29 Kamena 2019, icya Gatatu cyibera I Huye kuya 13 Nyakanga, hazakurikiraho I Ngoma kuya 20 Nyakanga, bisorezwe mu mujyi wa Kigali kuya tariki 17 Kanama 2019.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, Diamond Platnumz yashyize amashusho ku rukuta rwe rwa Instagram atangariza abanyarwanda ko ariwe muhanzi uzasoza Iwacu Muzika Festival izabera muri Parikingi ya Sitade Amahoro.

Kugeza magingo aya, East African Promoter isanzwe itegura ibi bitaramo ntago iratangaza abahanzi bazafatanya na Diamond, gusa icyizwi nuko Nsengiyumva Francois uzwi nka ‘Igisupusupu’ azaririmba kuko niwe muhanzi waririmbye mu bitaramo byose bya Iwacu Muzika Festival.

Diamond yemeje ko ariwe uzasoza Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival
Urutonde rw’ibindi bitaramo Diamond afite hirya no hino ku isi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU