Umuhanzi umaze kwigarurira imitima y’abatagira ingano muri Africa, Diamond Platnumz yahaye imodoka zihenze umukunzi we Tanasha witegura kwibaruka ndetse na Nyina, ni mu gihe aba bombi bizihizaga ibirori by’isabukuru y’amavuko.

Diamond yahaye Tanasha na Nyina imodoka zihenze, anahishura ko umukunzi we ari hafi kwibaruka umuhungu
Diamond Platnumz yahaye imodoka nyina n’umukunzi we

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond yagaragaje imodoka zihenze yageneye aba bombi, aho Nyina yamuhaye iyo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser V8 naho umukunzi we Tanasha amuha iyo mu bwoko bwa Toyota Land-Cruiser Prado.

Ibi bije bikurikira ifoto yashyize hanze ashimangira ko Tanasha atwite inda y’umwana w’umuhungu imaze kuzuza amezi arindwi. “Ntago ari ngombwa ko dukomeza kubihisha, atwite inda y’amezi arindwi, mu mezi abiri ari imbere umuryango wacu uraba wagutse” Diamond ubwo yashimangiraga ko bitegura kwibaruka umuhungu.

Reka tubibutse ko mu mwaka wa 2018 aribwo urukundo rwa Diamond na Tanasha rwamenyekanye ndetse muri icyo gihe Diamond yari yatangaje ko azakora ubukwe tariki 14 Gashyantare 2019 ariko nyuma abwimurira itariki itaramenyekana.

Diamond yahaye Tanasha na Nyina imodoka zihenze, anahishura ko umukunzi we ari hafi kwibaruka umuhungu
Diamond na Tanasha baritegura kwibaruka umuhungu
Diamond yahaye Tanasha na Nyina imodoka zihenze, anahishura ko umukunzi we ari hafi kwibaruka umuhungu
Imodoka Diamond yahaye Tanasha
Iyi niyo yahaye Nyina, maze ashimangira ko amukunda byihariye
Diamond Platnumz yahaye imodoka nyina n’umukunzi we

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU