Djabel yavuze ko mu mpavu zatumye ava muri Rayon Sports harimo kuba ubuyobozi bwayo bwaramugurishaga we atabizi.

Manishimwe Djabel kuri ubu wabaye umukinnyi wa APR FC mugihe byari bizwiko yamaze kwerekeza mu ikipe ya Gormahia yo muri Kenya, avuye muri Rayon Sports, uyu musore aratangaza ko Rayon yakoze amakosa akomeye cyane ariyo yahise atuma ajya muri mukeba wayo APR FC.

Djabel ukina mu kibuga hagati asatira ibi yabitangaje nyuma yo kwerekanwa we na bagenzi be barindwi nk’abakinnyi bashya ba APR FC. Aba, barimo Mutsinzi Ange, Manzi Thieryy, Niyonzima Olivier Sefu na Manishimwe Djaber bavuye muri Rayon Sports, Rwabugiri Umar na Nkomezi Alexis bavuye muri Mukura na Ahishakiye Hertier na myugariro Niyigena Clément bavuye muri Marines.

Nyuma y’iyi myitozo, Manishimwe Djaber yatangaje icyatumye atera umugongo Gor Mahia akajya muri APR FC.

Yagize ati : “Ubundi Gor Mahia bwari ubwa gatatu inyifuje. Kuri ubu SG(umunyamabanga) wayo yari yashyizemo imbaraga ngo bikunde”.

“Yaraje yumvikana na Rayon Sports bemera kubaha ibihumbi icyenda by’amadorali nge bakazampa 21. Byarangiye dufashe amafoto ariko ubuyobozi bwa Gor Mahia busaba ko atajya hanze ndetse ko nibikubiye muri Transfer bitasohoka”.

Yakomeje agira ati  “Ibi nta n’iminota itanu irangiye Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahise bubishyira hanze bituma uhagarariye umukinnyi nagombaga gusimbura ahita aca inyuma avugana na we maze bamburira umwanya mu ikipe.”

Manishimwe Djaber yatangaje ko nyuma yaho Gor Mahia isanze umwanya yari igiye kumuguraho nyirawo yisubiye akaba atakigiye, yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports cyangwa se indi kipe yabasabubiza amafranga bari batanze ikaba yabarekurira Djaber maze birangira APR FC iyatanze ari na ko uyu mukinnyi yahise yerekeza muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Uretse aba bakinnyi berekanywe none, APR FC bivugwa ko yarangije kumikana na Niyonzima Djuma wakiniraga Kiyovu Sports ndetse na Rwabuhihi Placide wa Kiyovu Sports.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU