Umuntu aravuka agakura igihe kikagera cyo kuva iwabo akajya kubaka urwe, agafasha kwagura umuryango. ku mukobwa ugeze muri icyo gihe, ari ibyo aba agomba kwimenyereza mbere yo kwinjira mu rwe.

Dore bimwe mu bintu bya ngombwa umukobwa witegura kurongorwa agomba kwimenyereza

Nk’umukobwa uba uvuye mu muryango we agiye gushaka mu wundi, aba afite impungenge nyinshi yibaza byinshi, mu byukuri umuntu yavuga ko bifite ishingiro, kuko nta numwe ushyingirwa adafite amatsiko y’uko agiye kubaho mu buzima bwe bushya n’undi muntu.

Dore rero bimwe mu bintu 10 umukobwa, mu gihe yitegura gushinga urugo n’umusore bakundanye aba agomba kwimenyereza mbere y’igihe.

Kwimenyereza kwicisha bugufi no gushaka inshuti nshya

Benshi usanga iyo bamaze gushyingirwa bakuraho za telefone, bakuriza ibiciro kuko baba bumva ko bageze mu rwabo ariko biba ari ngombwa ko yisanisha n’abandi, akongera inshuti aho kuzigabanya, kuko hari igihe ava aha agashaka kure, nta muntu ahazi cyangwa bigoye kuhagera, urumva ko aba agomba kubiyegereza, ikindi kandi urugo rwabo ruba rugomba kugendwa.

Kwimenyereza gukora cyane

Agomba kumenya ko agiye kubaka umuryango we, ko ari abantu 2 bagiye kubaka urugo. Kwivanamo ubunebwe bwose n’ubutesi ukamenya ko ugomba gukorera urugo rwawe rugatera imbere.

Kwimenyereza gukorera kuri gahunda

Niba ugihuzagurika mu gihe wamaze gushaka umugabo, muzajya muhora mu ntonganya, kuko abagabo baba bashaka umuntu udahuzagurika nubwo wenda hari n’abagabo usanga bajagaraye.

Niba umugabo aguhaye amafaranga yo kugura igikoresho cyo mu rugo runaka, uramenye utazagenda ukabigura imyenda utabanje kumubaza, niba ari iki ugomba kugura ni icyo, ubundi ukamubaza niba hari icyahinduka. Kandi irinde kumufatira aho ubonye hose, menya igihe cyo gukina, icyo kuryama n’igihe cy’akazi.

Imenyereze kwihanganira ibigeragezo

Uukobwa agomba kumenya ko akuze, akumva ko agiye kwigerekaho umutwaro w’urugo kandi ko urugo ari rugari ruba rufite byinshi rubazwa bitandukanye n’uburyo yari asanzwe abayeho, akumva ko uwo bagiye kubana atari wa wundi wamuhamagaraga amwita Cherie, chouchou, honey,… buri kanya, ko izibana zikomanya amahembe, ko ashobora kubura urubyaro, umugabo agafungwa, mukabura akazi,… aha rero bisaba kwihangana no gusenga cyane.

Gutangira kumenya kwirengagiza iby’iwabo

Umukobwa aba agomba kumenya ko agiye mu rwe, ibyo kuririmba ngo papa afite imodoka, amafaranga,… rwose agomba kumenya ko umutungo w’ababyeyi be atari uwe, cyangwa uw’ababyeyi b’umugabo atari uw’umugabo we. Niba ageze mu rwe akararira ibidakaranze agomba kumva ko bimuryoheye aho kuvuga ngo kandi iwacu ubu barariye inyama n’amafiriti.

Ikindi kandi niba iwabo bakennye, agomba kumenya ko atari wo mwanya abonye wo kubakiza, kubavana mu bukene nubo bitavuze ko agomba kubafasha mu rugero, menya ko ufite urwawe rwo kubaka rugatera imbere.

Kwimenyereza guhendahenda no kuguyaguya

Abagabo bakunda umuntu ubitaho, kimwe n’abana, akumva ko agomba kuguyaguya umugabo akamuha umunezero haba mu bikorwa cyangwa mu mvugo.

Guhanga udushya

Abagabo bakunda abagore bahorana udushya tuganisha ku iterambere, mu gihe witeguye kurushinga tangira uhimbe udushinga, mu gihe mubana utumubwire, niba ari aga credit (inguzanyo) ubona kabafasha kamubwire mugafate,…

Amabanga yo mu buriri

Hari abantu benshi banga gupfumbatwa, ariko mukobwa niba ugiye gushaka ugomba kumenya ko umugabo wawe azagupfumbata, kandi nawe ukamupfumbata, hari nababiteramo urwenya ngo ni ukwinjira mu muryango w’abarara bambaye ubusa, nawe rero ugomba kubimenya.

Menya gahunda yo gutegura umugabo, kandi umunezeze, agukunde, umukunde! Niba hari ibyo ufitiye amatsiko baza umubyeyi wawe, nyogosenge cyangwa undi wisanzuraho ariko atari uwo kukworeka, kandi umenye kubika amabanga yo mu rwawe, kuko akarenze umunwa karushya ihamagara.

Kwimenyereze kurera no Guheka

Mu gihe uba witegura kuba umubyeyi mu gihe cya vuba, uba ugomba kugira byinshi umenya ku buzima bw’umugore utwite, wabyaye cyangwa se uko umwana afatwa, uko ahabwa uburere bwiza.

Imenyereze kwirinda amabwire

Nyuma yo kubaka urwawe ubwirwa byinshi ibisenya cyangwa byubaka,… nawe rero iyo wamaze kurushinga, ibyo ubwirwa na buri wese, byaba ibyiza cyangwa ibibi  nkuko mu isezerano ry’abagiye kurushinga kubana babyiyemeza, rimwe na rimwe  ubura aho ufata bikaba byagutera kwisenyera bidatinze.

Ikindi kandi va mu byo wirirwagamo ukiri umukobwa, niba hari aho ugiye menya kubwira umugabo abimenye.

Ibi byose utangira kubyimenyereza mbere utaranagera mu rwawe! Ikindi kandi umukobwa agomba kwimenyereza gusenga kandi unabitoze uwo mugiye kubana.

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU