Mu gihe dutangira icyumweru gishya, Touchrwanda turabazirikana tubifuriza gutangira icyumweru neza mwongera iminsi yo kubaho tubafasha kugorora imbavu muri izi byendagusetsa zidakwiye kugucika, soma wumve maze wisekere.

Dore

1. Umujura yinjiye mu nzu ninjoro yiba ibintu bitandukanye, amaze kubitunda, afungura umuryango yumva ijwi inyuma rya Joriji rivuga gahoro cyane ngo: “Wambabariye ugatwara n’iyi bulletin (indangamanota)” ababyeyi banjye ntibazamenye ko nabaye uwanyuma koko”.

2. Joriji n’umugore we bagiye kuryama basiganira gukinga. Joriji ati’’uvuga mbere niwe ujya gukinga’’. Umugore ati ’’turareba uza kuvuga mbere’’

Nuko binjira munzu bararyama basiga inzu irangaye. Mu minota mike abajura barinjira baterura ibiri munzu byose.

Joriji n’umugore baraceceka mu minota mike abajura baba bageze mu cyumba baterura umugore Joriji araceceka. Umugore bamugejeje ku muryango arasakuza Cyaneeeee ati : baranjyanye baranjyanye baranjyanye

Joriji ati’’usige ukinze niwowe uvuze mbere’’

3. Perezida umwe w’igihugu runaka imbere y’imbaga arahaguruka aterura ijambo ati ”Twese turagikunda, cyaratubyaye, bamwe muri twe bemeye no kukizira, murabazi abakitangiye, kandi twese twiyemeje kukitangira byaba na ngombwa tukakizira. Erega ni cyiza cyane ntako gisa, gifite umwihariko mu bwiza twese turagikunda tuzakingwa inyuma.”

Abantu bari buzuye muri sitade baje mu birori byo kwizihiza umunsi Igihugu cyabo cyaboneyeho ubwigenge, bagwa mu kantu bibaza icyo Perezida wabo ari kuvuga. Uwo muyobozi arakomeza ati ”Iki gihugu ninde kitabyaye, mureke twese hamwe nk’abitsamuye duharanire icyagiteza imbere.” amashyi ngo kaci kaciiiiiii.

Ni iyihe muri izi byendagusetsa zidakwiye kugucika yagufashije kugorora imbavu? Niba ufite byendagusetsa wifuza ko twatambutsa kuri uru rubuga tukazisangiza abandi, twandikire kuri touchrwanda2017@gmail.com.

IREBERE HANO VIDEO NDAVUNA YA EESAM NA AMA G THE BLACK

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU