Mu mibanire myiza ya buri munsi, hari ibyo abashakanye bakwiye kwirinda, bakamenya kwitanaho ku buryo buri umwe yumva anyuzwe n’uko mugenzi we amwitayeho nta gushidikanya kandi ntawe uhenzwe.

Dore ibyo abashakanye bakwiye kwirinda mu mubano wabo wa buri munsi

Buri umwe agomba kwitabwaho kuruta abandi, kwerekwa urukundo kuruta abandi , guhabwa umwanya uhagije kuruta abandi, guhabwa agaciro kuruta abandi, gukorerwa ibimushimisha kuruta abandi, guhabwa ibyo akeneye kuruta abandi , kuko uwo mwashakanye aruta abandi bose!

MUGABO RERO, IRINDE ICYABABAZA UWO MWASHAKANYE

Kuba wagira icyo wakorera abandi cyiza kandi utajya ugikorera uwo mwashakanye, nko: gufasha, gutabara, kwita k’uwo ariwe wese mu gihe ibyo utabikorera uwo mwashakanye.

Kwihutira gutabara abandi kandi uwawe arwara ntubimenye cyangwa ubyiteho, usuhokana n’abandi kandi uwawe yaraheze mu rugo atazi hanze uko hasa, kumenya ibyiza by’abandi ariko uwawe ntumenye icyiza yakora, yanagikora ukagifata nk’ibisanzwe, guhemba abandi babyaye, bagize isabukuru nyamara uwawe atabona igikoma cy’ababyeyi cyangwa amavuta meza yo kwisiga, guha abandi ibyo bagusabye naho uwawe ashwi da n’ibindi byinshi…

MUGORE NAWE, IRINDE ICYAHUNGABANYA UMUBANO WANYU

Irinde kugaragaza ko hari abo witaho kuruta uwo mwashakanye, kwita no kwakira abandi neza kuruta uko wita cyangwa uko wakira umugabo wawe atahutse mu kazi cyangwa nwiriranwe , ugateka neza kubera abandi, ukavuga neza kuko uri kumwe n’abandi, ukagira urugwiro kuko uri kumwe n’abandi!

Menyako ibyiza byose ubikwiye w’ibanze ari uwo mwashakanye !

Abashakanye mumenye ko ibyiza by’umwe ari ukuri kwa mugenzi we mbere y’abandi bose. Guhurura mu bibazo by’abandi naho iby’uwo mwashakanye ntubihe agaciro birababaza kandi bikaba byanabasenyera.

Hari ibyo tubona ko ari bito, ko ntacyo bivuze cyangwa bitwaye, nyamara ugasanga aribyo bituma imibanire y’abashakanye igenda iba mibi kurushaho.

Ni byiza kandi ni ngobwa guharanira kubana neza, ibyiza byanyu bihere mu rugo iwanyu mbere yo kujya ahandi, nk’uko bavuga ko ijya kurisha ihera ku rugo.

nyuma y’ibyo ibyo abashakanye bakwiye kwirinda, mugerageze kuba beza iwanyu mbere yo kuba beza imbere y’abandi, mufashanye mu kubaka ingo zanyu mbere yo kubaka ingo z’abandi!

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU