Birababaje kubona abakobwa benshi, bafite ejo hazaza heza, batsimbarara ku bahungu babafata nabi ndetse rimwe na rimwe bakanabakubita, ariko ukabona bagumye mu rukundo kandi ukabona banabyishimiye.

impamvu abakobwa baguma mu rukundo batishimiye

Abakobwa nkabo rero batanga impamvu nyinshi zinyuranye zituma batava ku bahungu nkabo, ariko hano kuri touchrwanda twagerageje kubeneranyiriza impamvi 6 nyamukuru.

1. Ubwoba (Fear)

Abakobwa benshi baguma mu rukundo rutari rwiza kubera ko baba bafite ubwoba bw’ejo hazaza. Kenshi usanga abakobwa nkabo baba babona nta buzima bwiza bagira hanze y’abo bahungu baba bakundana, bagahitamo kwemera ibibazaho ibyo aribyo byose.

2. kuba bonyine ( Loneliness)

Abakobwa benshi batinya kuba babaho bonyine, akaba ariyo mpamvu bahitamo kubana n’umuhungu nubwo yaba abafata nabi aho kurambana n’ababyeyi.

3. Kugirira impuhwe uwo bari kumwe (Sympathy)

Abakobwa cyangwa abagore, kuba ba mutima w’urugo, bakunze kumva no kwemera iyo umuhungu cyangwa umugabo yitabaje impuhwe za kigore zibaranga igihe cyose, aribyo kenshi bituma batatekereza kuva mu rukundo batishimyemo.

4. Gutakaza ibyo bubatse (Emotional and material investment)

Abakobwa benshi bakunze gutsimbarara mu mubano batishimiye kuko kenshi na kenshi bumva ko aribo batakaza byinshi baramutse bawuvuyemo, bagatangira kubara ibyo batakaza bigenze gutyo, igihe, ibyo bashoboye kubaka bari kumwe.

5. Gushyirwaho igitutu (Pressure)

Rimwe na rime, ababyeyi, umuryango babashyiraho igitutu, bakabumvisha ko bagomba kuguma muri uwo mubano.

6. Icyizere (Hope)

N’ubwo bibabaje, kenshi na kenshi abakobwa baguma mu mubano utari mwiza, batishimye, baba bafite icyizere ko umunsi umwe umuhungu/umugabo ashobora guhinduka.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU