Guhanga ni ubuhanga buhambaye budapfa kugirwa na buri umwe wese kuko hari igihe umuntu ahanga ikintu wagitekerezaho ukumva harimo kuzimiza cyane nko guca amarenga yo gutera akabariro.

Dore indirimbo nyarwanda zirimo amagambo aca amarenga yo gutera akabariro

Benshi mu bahanzi bagerageza kuvuga amagambo ashotorana cyane ariko ntiberure neza icyo bashatse kuvuga, ibi bigatuma umuntu wese wumvishe icyo gihangano agitekerezaho cyane.

Itsinda ry’abahanzikazi babiri aribo Charly na Nina bari mu bahanzi nyarwanda bafite indirimbo nyinshi ziganjemo amagambo y’ubushotoranyi ku bagabo.

Uru n’urutonde rw’indirimbo 6 ziganjemo amagambo aca amarenga yo gutera akabariro

  1. Rwagihuta ya Massamba Intore

Umuhanzi Massamba mu mvugo ye izimije agira ati “Rwagihuta n’igikoko kinini, n’igisimba kitaryana, iyo nkibonye numva mfite ubwoba, gusa nkagira ubwuzu kuko kitaryana, ngwino ucyagaze, ugikorakore, ugikora gahoro gahoro kuko kitaryana.”

2. Isugi by Jay C

Muri iyi ndirimbo bavugamo uburyo umukobwa aba yigira isugi, kandi aryamana n’abandi basore, umuraperi Bulldog yumvikana avuga amwe mu magambo akoreshwa mu gikorwa cyo gutera akabariro nka Tezamo mbihondemo boillo, gute utazi igitsina cy’umugabo kandi uhora horo nandi menshi cyane.

3. Face To Face ya Charly na Nina

Iyi ndirimbo yiganjemo amagambo yo gukurura abagabo mu gikorwa cyo gutera akabariro, aho baririmba bati calisse moi, toucher moi nandi menshi aca amarenga yo gutera akabariro.

4. Agatege ya Charly na Nina

Muri iyi ndirimbo aba bahanzikazi baririmbamo amagambo y’ubushotoranyi nka Ongera ibirungo numve  uwo mudundo ntuze, nyiyegereza utanyeganyega, Shyiramo agatege nandi menshi k’uburyo iyo usesenguye neza wumva icyo bashatse kuvuga.

5. Nyongeza by Niyorick

Muri iyi ndirimbo, umuhanzi Niyorick asaba umukunzi we kumwongeza bimwe mu bikorwa bakoranye bikamunyura cyane, aho aba agaragaza ko adashaka gutandukana n’umukunzi we bitewe n’ibihe bidasanzwe bagiranye.

6. Ndavuna ya Eesam na Ama g the Black

Muri iyi ndirimbo umuhanzi Amag The Black aca amarenga yo gutera akabariro aho avuga ko kuva kuwa Mbere kugeza ku Cyumweru avuna, ko amaniga ariko babikora, ibyana byabo babikoma ari nako bisomera ku gacupa.

IREBERE HANO VIDEO NDAVUNA YA EESAM NA AMA G THE BLACK

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU