Fresh Gemmy yavuze ko agiye gukora ibishoboka ku buryo umuziki nyarwanda umenyekana ku Isi . Ngo arifuza gukorana n’ibindi byamamare indirimbo.

Umuhanzi nyarwanda Gisa Emmanuel uzwi nka Fresh Gemmy ni umusore kuri ubu uri kubarizwa muri Leta zunzu ubumwe z’Amerika aho ari gukorera ibikorwa bye by’umuziki.

Fresh umaze igihe kingana n’imyaka 5 ari kubarizwa hanze y’umupaka w’u Rwanda muri Amerika mu mujyi wa LouisVille muri leta ya Kentucky yizera adashidikanya ko azagira umusanzu atanga ku muziki ngo kuko yawinjiyemo yabitekerejeho neza.

Ku ikubitiro yakoze indirimbo yise Umwana wange indirimbo yari kubiyemo ubutumwa bugaruka ku mibereho ya buri munsi umwana ahura nayo bitewe n’impanuro aba yarahawe n’ababyeyi be.

Ngo iyi ndirimbo yamuhaye ikizero cyo gukomeza umuziki ngo kuko abayumvishe bose bamusabaga kudacika intege.

Yagize ati” Urabona iyo winjiye mu kintu biba bisaba kugishyiraho umutima nkimara gukora indirimbo ya mbere byampaye ishusho yo kwagura ibikorwa bya muzika yange ku buryo one day nzakorana n’abahanzi bakomeye baha USA kuko muzika Nyarwanda igomba kwagura imipaka .”

Yaboneyeho guhishurira abahanzi bagenzi be rimwe mu ibanga amaze kubona ubu aruko indirimbo ziririmbwe mu ndimi mpuzamahanga zifasha umuhanzi ari nayo mpamvu yahise afata iyambere yo kuririmba muri izo ndimi.

Ngo nubwo gukorera umuziki muri Leta zunzu ubumwe z’Amerika bigoye ngo azagerageza mu buryo bwose bushoboka abikore ,yaboneyeho gusaba abakunzi b’umuziki nyarwanda gufasha abanzi bakizamuka ngo kuko nabo bashoboye.

Indirimbo ya Fresh Gemmy ‘Mwana wange’:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU