Umuraperi ukiri muto wo muri Uganda, Fresh Kid wahoraga aterwa ipfunwe n’imyaka ye, yizihije isabukuru y’imyaka 8 amaze ageze ku isi.

Fresh Kid waterwaga ipfunwe n’imyaka ye hiyongereyeho undi mwaka

Umuraperi ukiri muri muto muri Uganda Patrick Senyonjo uzwi nka Fresh Kid muri Uganda yizihije isabukuru y’imyaka 8 nyuma y’igihe kirekire benshi bibaza ku myaka ye nawe bikamutera ipfunwe.

Ibi bije nyuma yuko mu gihugu cya Uganda bahoraga bandika mu binyamakuru bavuga ko afite imyaka 7 bikamutera ipfunwe gusa ubu yamaze kwemeza ko bagiye guhindura imitwe y’inkuru zabo bakajya bavuga ko afite imyaka 8 y’amavuko.

Mu butumwa Fresh Kid yasangije abamukurikira kuri Instagram yavuze ko benshi batari bazi neza italiki y’amavuko ye gusa yaboneyeho kubabwira ko yavutse taliki ya 27 Nyakanga 2011.

Yagize ati “Ntabwo ngifite imyaka 7, ubu mfite imyaka 8, urakoze Mana, isabukuru nziza kuri njye.”

Aya niyo magambo uyu muhanzi yatangaje, dore ko uyu mwana ukiri muto ari muhanzi bagezweho muri Uganda aho kuri ubu yatangiye gukorera ibitaramo ahantu hatandukanye harimo na Dubai.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU