Guverineri wa kabiri wa Nairobi Mike Sonko yabwiye Diamond ko yamuboneye izina azita  umwana we, mu gihe bamubyariye muri Kenya aho umugore we Tanasha akomoka.

Guverineri wa Kenya yageneye izina umwana wa Diamond mu gihe abyariwe muricyo gihugu

Mu minsi yashyize nibwo Tanasha Donna yakorewe ibirori byizihiza isabukuru y’amavuko ye, aho kuri uwo munsi yahawe impano zitandukanye zirimo n’imodoka ihenze yahawe n’umukunzi we Diamond Platnumz.

Guverineri wa Kabiri wa Nairobi Mike Sonko  nyuma yo kumenya aya makuru, yasabye Diamond ko yazamwita izina rye ‘Sonko’

Yagize ati” Niba umwana wawe avukiye muri Kenya uzamwite Sonko , Amahirwe masa.”

Diamond Platnumz n’umukunzi we Tanasha Donna

Nyuma mu buryo bwo gutebya yahise asuhuza Perezida Uhuru Kenyatta amubwira ko Diamond najya kwibaruka azahita abitangaza.

IREBERE HANO VIDEO NDAVUNA YA EESAM NA AMA G THE BLACK

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU