Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2019 ni bwo Humble Jizzo n’umuryango we berekeje muri Amerika aho bagiye kurangiza ubukwe aho bazasezeranira imbere y’amategeko bakaniyakirana n’imiryango yo ku ruhande rw’umugore cyane ko ubundi bukwe bwo bwabereye hano mu Rwanda.

Humble Jizzo wo muri Urban Boys yagiye gusezeranira Imbere y’amatageko n’umugore we muri Amerika

Uru rugendo barufashe nyuma yaho  mu mpera z’Umwaka ushize wa 2018  Humble Jizzo yari yasabye akanakwa  Umufasha Ammy Blauman umuhango wabereye ku nkengero z’I kiyaga cya Kivu I Rubavu ,,Umuhango wari witabiriwe n’imiryango yabo bombi  ndetse n’Inshuti ze  za hafi harimo n’abahanzi bagenzi be

Humble Jizzo mbere yo guhaguruka mu Rwanda yatangarije itangazamakuru  ko urugendo rwe ruzamara ibyumweru bibiri. Aho we n’umugore we bazamara muri Amerika bazarangirizamo gahunda z’ubukwe bwabo ndetse banasure inshuti n’abavandimwe b’umugore wa Humble Jizzo.

Humble Jizzo wo muri Urban Boys yagiye gusezeranira Imbere y’amatageko n’umugore we muri Amerika

Uyu mugabo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys yabwiye umunyamakuru ko hari imishinga y’indirimbo asize ku buryo itsinda ryo nta cyuho arisizemo.

Yibukije abantu ko atazatinda nubwo azamara muri Amerika igihe cy’ibyumweru bibiri. Abajijwe itariki nyayo azasezeraniraho mu rukiko, Humble Jizzo yabwiye umunyamakuru ko ari mu cyumweru gitaha ariko azabimenya neza nibagera muri Amerika.

IGITEKEREZO 1

  1. […] Humble na Amy basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’imihango yo gusaba no gukwa bakoze mu kwezi kw’Ugushyingo 2018 ikabera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Urukundo rwaba bombi rufite amateka yihariye dore ko bahuriye mu mujyi wa Rusizi ubwo Urban Boyz yari yagiye kuririmbirayo mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star. Kuva icyo gihe barabengukanye, urukundo rushinga imizi maze Tariki ya 24 Gashyantare 2017 Humble aba yambitse impeta Amy amusaba kuzamubera umugore, undi nawe ati ‘YES’. […]

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU