Buri mwaka tariki ya 17 Nyakanga, umuhanzikazi Tonny Unique yizihiza isabukuru y’imyaka y’amavuko ishize abonye izuba. Hari benshi mu bakunda ibihangano bye bashobora kuba bafite amatsiko yo kumenya byinshi bimwerekeyeho, akaba ari nayo mpamvu twamwegereye kugira ngo atumare amatsiko.

Ibiteye amatsiko ku muhanzikazi Tonny Unique wizihije isabukuru y’amavuko
Tonny aherutse gushyira hanze iyitwa ‘Gwamo’

Amazina asanzwe ya Tonny Unique ni Umutoni Liliane, akaba yaravukiye I Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Amashuri abanza yayize ku Muhima na Remera Catholic, ayisumbuye ayiga mu karere ka Gakenke muri EAV, ayasoreza ahitwa Martyrs Secondary School, ni mu gihe amasomo ya Kaminuza yayize muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Tonny Unique yibonyemo impano y’umuziki ahagana mu mwaka wa 2007 ubwo yaririmbaga muri Korali. Nyuma yicyo gihe yahise yinjira mu muziki mu buryo bw’umwuga, aho kugeza ubu azwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo nka ‘Sawa Sawa’ afata nkiy’ibihe byose kuriwe, ‘Nzajyahe’, ‘Vuba’, n’izindi zinyuranye tutibagiwe iyitwa ‘Gwamo’ aherutse gushyira hanze.

Ibiteye amatsiko ku muhanzikazi Tonny Unique wizihije isabukuru y’amavuko
Amazina asanzwe ya Tonny Unique ni Umutoni Liliane

Mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda, Tonny yatuganirije kuri bimwe mu byerekeye ubuzima bwe, ni mu gihe kuri uyu wa gatatu ari mu byishimo bikomeye byo kwizihiza isabukuru y’amavuko.

Mu buzima busanzwe, Tonny yatubwiye ko ari umuntu urangwa no guhora yisekera, akaba n’umuntu w’umunyamahoro. Bimwe mubyo akunda ngo harimo umuziki, kuba hafi y’inshuti ze ndetse n’umuryango. Mubyo yanga harimo akarengane, umuntu umubeshya ndetse n’indyarya.

Twamubajije ku bijyanye na gahunda zo kurushinga atubwira ko kugeza magingo aya atarabimenya kuko ahanini ubukwe butegurwa n’umuhungu, gusa ngo nabona uwo babyemeranya azabitangaza.

Tonny ashimangira ko kuva yatangira umuziki, ikintu cyamugoye ari ugukorana n’abantu banyuranye bakamwemerera ibintu ariko ntibikorwe. Ibi ariko ngo ntibyamuciye intege kuko nubwo yari yarahagaritse umuziki mu gihe kingana n’umwaka, ubu aremeza ko yagarutse ashikamye kandi adateganya kongera kuva mu kibuga. Tonny yanatubwiye ko hari abahanzi afatiraho icyitegererezo barangajwe imbere na Beyonce, Rihanna ndetse na Tiwa Savage.

Tonny kandi yatwemereye ko hari ama video y’indirimbo ze arimo gutunganya  azagenda ashyira hanze mu minsi iri imbere. Icyo yasabye abakunzi be nugukomeza kumushyigikira nkuko babikoze kuva mu mwaka wa 2014 kuko ngo mubyo ateganya, nta gahunda yo kongera kuzabicisha irungu ukundi.

Ibiteye amatsiko ku muhanzikazi Tonny Unique wizihije isabukuru y’amavuko
Tonny yatangiye muzika aririmba muri Korali, nyuma ahitamo kwerekana impano ye
Tonny Unique aherutse kugaruka mu muziki, nyuma y’umwaka asa nkuwawuhagaritse

KANDA HANO UREBE GWAMO YA TONNY UNIQUE

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU