Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Nyakanga 2019, mu karere ka Huye bizaba ari ibicika mu gitaramo cya gatatu cya Iwacu Muzika Festival giterejwemo itsinda rya Urban Boyz rikomoka muri aka karere ndetse n’abandi bahanzi banyuranye.

Ibyiyumvo bya Urban Boyz igiye gutaramira I Huye ku nshuro ya mbere nyuma yo gutandukana na Safi

Urban Boyz n’itsinda rifite ibigwi byihariye mu muziki nyarwanda ndetse rikaba ryibitseho n’ibihembo binyuranye birimo nicya Guma Guma. Iri tsinda rimaze imyaka irenga 10 mu muziki ryatangiye rigizwe n’abantu batanu gusa magingo aya hasigayemo babiri. Amakuru yavuzwe cyane mu mwaka ushize ni ugusezera cya Safi Madiba, umwe mu bari mu nkingi za mwamba z’iri tsinda.

Nyuma yo gutandukana kwaba bombi, Urban Boyz yiyemeje gukora urugendo rwa muziki ari babiri ndetse na Safi atangira urwe. Kugeza ubu, ntitwashidikanya kuvuga ko bose bahagaze neza mu bikorwa bya muzika.

Urban Boyz ya babiri ku rugamba igiye gutaramira i Huye, ari naho ku ivuko ryayo

Urban Boyz ya babiri itegerejwe mu gitaramo gikomeye cya Iwacu Muzika Festival kizabera mu karere ka Huye mu mpera z’iki cyumweru. Ku ruhande rwabo, ngo aya n’amahirwe akomeye yo kongera gushimangira ubudahangarwa mu muziki, cyane ko ngo bizaba ari ubwa mbere bagiye gutaramira imbere y’imbaga nyamwinshi ari babiri.

Nizzo na Humble Jizzo batangaje ko uretse wenda ibitaramo bigeze gukorera mu tubyiniro two mu mujyi wa Huye, nta kindi gitaramo gikomeye bari bahakorera ari babiri. Bityo ngo kuri iyi nshuro n’amahirwe akomeye yo gushimangira ubudahangarwa bwabo mu muziki, ndetse no kongera kubonana n’imbaga nyamwinshi y’abakunzi babo.

Iwacu Muzika Festival ‘Huye Roadshow’ izaririmbamo abahanzi barimo itsinda rya Urban Boys, umuraperi Bulldogg, Orchestre Impala, Itsinda rya Active, Rafiki, Victor Rukotana, Umuhanzikazi Clarisse Karasira ndetse na Nsengiyumva uzwi nka ‘Igisupusupu’ uzanyura mu ntara zose z’igihugu.

Ibyiyumvo bya Urban Boyz igiye gutaramira I Huye ku nshuro ya mbere nyuma yo gutandukana na Safi
Urban Boyz bashimangiye ko bezerekana ubudahangarwa bwabo mu muziki imbere y’abafana babo b’i Huye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU