Igitaramo Diamond Platnumz yari yatumiwemo i Burundi mu gusoza irushanwa rya Primusic, nticyarangiye neza kuko uyu muhanzi yakuwe ku rubyiniro atarangije kubyina bitewe n’imvururu z’abafana zakomerekeje abatari bacye abandi bahasiga ubuzima.

Igitaramo Diamond yari yatumiwemo i Burundi cyakomerekeyemo abantu benshi abandi bahasiga ubuzima

Muri iki gitaramo, uyu muhanzi ukomeye muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba yagombaga gufatanya n’abandi bahanzi b’i Burundi ari bo Sat B na Big Fizzo, cyabaye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru.

Iki gihembo cy’iri rushanwa PRIMUSIC  cyaje kwegukanwa n’umuhanzikazi Laurette Tetero wahawe amafaranga y’u Burundi miliyoni 25.

Tetero wegukanye igihembo cy'irushanwa PRIMUSIC yashyikirijwe sheki
Tetero Laurette wegukanye igihembo cy’irushanwa PRIMUSIC yashyikirijwe sheki

Sat B na Big Fizzo baririmbye birarangira hakurikiraho umuhanzi Diamond Platnumz waje guhagarikwa n’imvururu.

Nk’uko tubikesha umunyamakuru w’Inyarwanda wari i Bujumbura, uyu muhanzi amaze kururimba indirimbo 2 gusa, abafana bahise bateza akavuyo buzura mu myanya w’icyubahiro ari nako bashaka kugera ku rubyiniro Diamond yaririmbiragaho.

Icyateye izi mvururu ntikiramenyekana gusa hakaba hakekwa ko byaba byatewe n’igiciro cy’inzoga cyagabanyijwe cyangwa abafana ba Big Fizzo na Sat B.

Igisirikare cya leta kikaba cyahise gitabara, Diamond akurwa ku rubyiniro n’igitaramo gihita gihagarikwa.

Muri izi mvururu  zo muri iki gitaramo umuhanzi Diamond yari yatumiwemo i Burundi hakomerekeyemo abantu benshi abandi bahasiga ubuzima n’ubwo umubare wa bo utaramenyekana neza, gusa mu bakomeretse harimo umunyamakuru witwa Alain Majesté.

N’ubwo igitramo cyasojwe gutya, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond, yagize ati“Burundi mwari benshi cyane, ushobora kwibaza abantu bari inyuma ahantu camera zitarimo kubasha gufata uko bangana? reka nduhuke amafoto n’amashusho by’igitaramo ni ejo’”

Igitaramo Diamond yari yatumiwemo i Burundi cyakomerekeyemo abantu benshi abandi bahasiga ubuzima

Diamond Platnumz akaba ateregerejwe i Kigali tariki ya 17 Nyakanga 2019 mu gusoza ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival bimaze iminsi bizenguruka igihugu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU